Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri �thiopia ryabonye umuyobozi mushya

Wpfreeware Views:53 August 29, 2022 IMIKINO
Nyuma y'amatora yabaye ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu gihugu cya �thiopia [EFF], ryongeye kwegugurirwa Esayas wariyoboraga mu myaka ine ishize. Byaciye mu nama y'Inteko rusange y'abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri �thiopia [EFF] yabaye ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022. Esayas wayoboraga iri shyirahamwe, ni we wongeye kugirirwa icyizere n'abanyamuryango, bamutora ku majwi 94%. Abandi batowe muri iyi komite nyobozi nshya izamara imyaka ine iri imbere, ni Dr. Dagnachew Nigeru watorewe kuba visi perezida w'iri shyirahamwe. Esayas akimara gutorwa, yashimiye abamugiriye icyizere bakamuhundagazaho amajwi. Ati �Ndifuza gushimira abangiriye icyizere bakadutora. Ndabizi ko dufite byinshi byo gukora muri iyi myaka ine iri imbere ngo duteze imbere umupira w'amaguru muri �thiopia.� Abandi bantu Icyenda batorewe kujya muri komite nshya, ni Fiza Reshad, Bizuayehu Jemberu, Murad Abdi, Adisu Kamiso, Sherefa Dilicho, Ujulu Aday, Dagnachew Nigeru, Aser Ibrahim na Habiba Siraj. Esayas asanzwe ari na visi perezida wa Mbere wa CECAFA.

IZINDI NKURU