Azam FC yirukanye uwari umutoza mukuru

Wpfreeware Views:47 August 30, 2022 IMIKINO
Ubuyobozi bw'ikipe ya Azam FC ikina mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania, bwatangaje ko bwamaze guhambiriza uwari umutoza mukuru wa yo, Abdihamid Moallin n'uwari umwungiriza we. Nyuma yo gukina imikino ibiri ya shampiyona yombi iyinganya, ikipe ya Azama FC yatangaje ko yamaze gutandukana n'abari abatoza ba yo bayobowe na Abdihamid Moallin. Iyi kipe yatangaje ibi ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, aho yavuze ko byaciye mu bwumvikane. Bati �Byaciye mu bwumvikane bw'impande ebyiri zirimo umutoza wacu Abdihamid Moallin n'umwungiriza we Omar Nasser, ko duhitamo gutandukana.� Bakomeje bavuga ko aba batoza batagiye kure y'ikipe kuko mu minsi iri imbere bashobora kuzahabwa izindi nshingano mu kipe. Bati �Ikirenze kuri ibyo, aba batoza bazaguma mu kipe ndetse bazahabwa inshingano zindi zizatangazwa mu minsi iri imbere.� Ikipe igiye kuba isigaranywe n'umutoza w'abanyezamu, Daniel Cadena, cyane ko anafite Licence UEFA Pro imwemerera kuba yanatoza ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere. Ibi bibaye mu gihe mu minsi irindwi iri imbere, ikipe ya Azam FC izasura Yanga SC mu mukino w'umunsi wa Gatatu wa shampiyona. Imikino ibiri iheruka, iyi kipe yarayinganyije yose.

IZINDI NKURU