Umunyabigwi mu muziki Youssou N�Dour ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Wpfreeware Views:110 August 30, 2022 IMYIDAGADURO
Youssou N'Dour umuhanzi w�umunyabigwi ku mugabane wa Africa ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba mu mpera z�iki cyumweru. Uyu mugabo w�imyaka 62 ukomoka muri Senegal, azwi nk�umuhanz, umwanditsi w�indirimbo, umucuruzi akaba n�umunyapolitiki. Kuva muri Mata 2012 kugera muri Nzeri 2013 yari Minisitiri w�ubukerarugendo muri Senegal. Youssou N�Dour afatwa nk�umuhanzi wa mbere ukize kurusha abandi ku mugabane wa Africa, umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni 145 na 150 z�amadorali. Mu mpera z�iki cyumweru turimo nibwo uyu muhanzi azataramira i Kigali mu gitaramo kizaherekeza kwita Izina abana bashya b�Ingagi. Biteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 aribwo mu Kinigi mu karere ka Musanze hazabera umuhango ngaruka mwaka wo kwita amazina abana b�ingagi ku nshuro ya 18. Uyu muhanzi Youssou N�Dour akaba ari umwe mu byamamare bizita amazina aba bana b�ingagi. Nyuma yo kwita izina, ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022 nibwo uyu muhanzi azataramira i Kigali mu mugoroba wiswe �Kwita Izina Gala Night�. Muri iki gitaramo Youssou N�Dour azafatanya n�abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aribo Masamba Intore, Mike Kayihura na Ruti Joel. Kwinjira muri iki gitaramo kizabera ku Intare Conference Arena, ni 30 000 RWF muri VIP na 50 000 RWF muri VVIP.

IZINDI NKURU