Mukura VS irasaba abahisi n'abagenzi

Wpfreeware Views:98 August 30, 2022 IMIKINO
Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir yo mu Akarere ka Huye, irasaba ubufasha inshuti n'abavandimwe ba yo, kugira ngo ikemure ikibazo cy'uwahoze ari umutoza wa yo mukuru, Djilali Bahloul. Mu 2020 mu kwezi k'Ukwakira, ikipe ya Mukura VS ni bwo yerekanye umutoza mushya w'Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Alg�rie, Djilali Bahloul. Gusa uyu mutoza ntabwo yahamaze Kabiri kuko mu mezi abiri gusa yari amaze kwirukanwa kubera kutihanganira umusaruro w'uyu mutoza. Djilali wari wasimbuye umunya-Espagne, Tony Hernandez, yahise ajyana ikirego cye mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, avuga ko Mukura VS yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko. FIFA yemeje ko uyu mutoza agomba kuzishyurwa ibihumbi 46 by'amadolari ya Am�rica [46k$], arenga miliyoni 46 Frw, bitaba ibyo iyi kipe ikazongera kwemererwa kwinjiza abakinnyi ari uko yamaze kumwishyura. Kuva ubwo kugeza ubu, iyi kipe y'i Huye ntabwo yemerewe kugura abakinnyi ariko kubarekura irabyemerewe. Mukura VS yakomeje kugira ibibazo by'amikoro kugeza aho ubu isigaranye abakinnyi 14 gusa, yabanje gutakambira Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Ferwafa, isaba ubufasha, inemererwa � cy'amafaranga igomba guha Djilali. Nyuma yo gutakambira Ferwafa, Mukura VS yahise inasaba ubufasha ikipe ya Rayon Sports, bwo gukina umukino wa gicuti hanyuma amafaranga azavamo akazifashishwa mu kwishyura umutoza w'Umufaransa kugira ngo yemererwe kwinjiza abakinnyi. Uretse ibyo kandi, ubuyobozi bw'iyi kipe bwatumije inama y'abasanzwe bayiba hafi mu buzima bwa buri munsi, buri umwe arisaka haboneka arenga miliyoni 10 Frw n'ubwo ubuyobozi butaratangaza umubare w'amafaranga wavuye mu bari bitabiriye inama. Ikigezweho ubu, ni ugusaba abakunzi b'umupira w'amaguru bose mu Rwanda, kuzitabira umukino wa gicuti uzahuza Mukura VS na Rayon Sports uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo Saa kumi n'Ebyiri z'ijoro. Ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yerekanye ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uzishyuzwa n'ikipe y'i Huye. Ahasigaye hose ni ibihumbi 2 Frw, ahatwikiriye ni ibihumbi 5 Frw, mu gihe mu cyubahiro ari ibihumbi 10 Frw. Mukura VS yakunze kugaragaramo ibibazo byo kwirukana abatoza mu buryo bunyuranyije n'amategeko bigatuma yisanga yishyuye amafaranga menshi.

IZINDI NKURU