Bruce Melodie agiye kwandikira amateka i Burundi, kwinjira mu gitaramo cye ni miliyoni 3

Wpfreeware Views:328 August 30, 2022 IMYIDAGADURO
Mu mpera z�iki cyumweru nibwo umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ategerejwe mu bitaramo bibiri bikomeye azakorere i Burundi. Kwinjira muri kimwe muri ibi bitaramo harimo itike ya miliyoni 3 z�amafaranga akoreshwa muri iki gihugu. Amafaranga miliyoni 3 z�Amarundi (3,000,000FBu) uyashyize mu ma Nyarwanda ni miliyoni imwe n�igice (1,500,000Frw) nk�uko bigaragara ku biciro by�ivunjisha. Aya niyo umuntu umwe agomba kwishyura kugirango azarebe igitaramo cya mbere Melodie azakorera i Burundi yicaye mu myanya y�icyubahiro (VVIP). Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 2 Nzeri 2022 ahitwa Zion Beach mu mujyi wa Bujumbura. Muri iki gitaramo indi myanya izaba ihari izishyurwa ibihumbi 350FBu, ibihumbi 200FBu n�ibihumbi 100FBu ahasigaye hose. Ni ubwa mbere Bruce Melodie agiye gukora igitaramo gihenze yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze aho amaze gutaramira hose. Bucyeye bwaho ku itariki ya 3 Nzeri 2022, Bruce Melodie azakora ikindi gitaramo cya kabiri muri uyu mujyi wa Bujumbura kizabera ahitwa Mess Des officiers. Kwinjira muri iki gitaramo cya kabiri n�ibihumbi 50,000FBu mu myanya y�icyubahiro (VIP) na 10,000FBu mu myanya isanzwe (Regular). Ibi bitaramo byombi byateguwe na kompanyi yitwa 1:55 ari nayo isigaye ireberera inyungu z�uyu muhanzi. Mu mwaka washize nibwo Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Burundi ariko abayobozi bo muri iki gihugu barabihagarika bitewe nuko icyorezo cya Covid-19 cyari kirimbanyije.

IZINDI NKURU