Ibya Bruce Melodie i Burundi bikomeje gufata indi ntera, ibitaramo bishobora kuba adahari bikitwa �Free Bruce Melodie Concert�

Wpfreeware Views:743 September 02, 2022 IMYIDAGADURO
Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022 Bruce Melodie akigera i Bujumbura mu Burundi yahise atabwa muri yombi, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru aracyafunzwe mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo cya mbere yagombaga gukorera muri iki gihugu kibe. Bruce Melodie yatawe muri yombi ari mu nziri ava ku kibuga cy�indege, ashinjwa n�umugabo witwa Toussaint kuba yaramutumiye mu gitaramo ntacyitabire kandi yari yaranamuhaye igice cya mbere ku mafaranga bavuganye nayo ntiyayasubiza. Uyu mugabo wafungishije Bruce Melodie yamusabaga kumwishyura amafaranga yari yamwishyuye angina n�ibihumbi 2$ ndetse akongera miliyoni 30 z�Amarundi y�igihombo yamuteje, byose hamwe bingana na miliyoni 17 mu Manyarwanda. Amakuru avuga ko aya mafaranga Bruce Melodie yayishyuye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Nzeri 202. Nyuma yo kuyishyura yizeye ko bagiye kumurekura, uyu mugabo Toussaint ntiyanyuzwe ahubwo yahise asaba ko Bruce Melodie amwongera izindi miliyoni 30 z�Amarundi y�inyungu zuko aya mafaranga ngo yari amaze igihe kinini yagakwiye kuba amaze kwunguka andi. Ibi byabaye nko kwitendeka kuri Bruce Melodie dore ko n�imodoka ye bakiyigwatiriye kugera n�ubu. Amakuru dukesha umunyamakuru Fatakumavuta wgiye gushyigikira Bruce Melodie i Burundi, avuga ko ntakabuza igitaramo cy�uyu muhanzi kiraza kuba niyo baba bataramufungura. Imyiteguro yaho kigomba kubera irarimbanyije ndetse hari itsinda ry�abahanzi b�Abarundi n�Abanyarwanda biyemeje gukora iki gitaramo bagahita bacyita �FreeBruceMelodyConcert�, mu gihe cyose baramuka bamufunguye arahita aza kuririmba. Hari andi makuru avuga ko abafungishije Bruce Melodie bashaka kuzamurekura ku wa gatandatu ni mugoroba ibitaramo agomba gukora byarangije gupfa. Umuhanzi Kidum uri mu bakomeye muri muzika y�Uburundi ari mu bambere bamaganye icyemezo cyafashwe na polisi yo muri iki gihugu cyo gufunga Bruce Melodie avuga ko ari igikorwa kigayitse. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati � Ibi sibyo! Mureke Bruce Melodie akora igitaramo cye amafaranga mufitaniye muyishyuzanye ukundi mutarinze guteshanya umutwe. Ibyabaye kiriya gihe byari ibintu birenze abahanzi.�

IZINDI NKURU