Bruce Melodie wari uvuye mu gihome yataramiye Abarundi baranyurwa

Wpfreeware Views:248 September 03, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu nibwo Buce Melodie yakoze igitaramo cye cya mbere i Bujumbura mu Burundi ashimangira ko ntacyari kumubuza gucuranga dore ko aribwo yari akiva mu gihome. Habura amasah makeya ngo igitaramo gitangire nibwo Bruce Melodie yarekuwe na polisi yo mu Burundi yari yamutaye muri yombi akigera muri iki gihugu. Akimara kurekurwa ahagana mu ma saa kumi n�ebyiri z�umugoroba Melodie yahise ajya aho iki gitaramo cyabereye kureba uko imyiteguro imeze anakora sound check ubundi ajya kwitegura. Amasaha yageze igitaramo kiratangira, abanyarwenya babiri bakomeye mu Burundi ndetse basanzwe bazwi no mu Rwanda aribo Kigingi na Michael Sengazi nibo bari bayoboye iki gitaramo. Dj Brianne yahawe umwanya maze asusurutsa Abarundi bitabiriye iki gitaramo mu ruvangitirane rw�imiziki iryoshye kandi igezweho. Nubwo igitaramo cyatangiye ubona ubona ubwitabire buri hasi ariko uko amasaha yegeraga imbere niko abitabira bakozaga kwiyongera. Ku isaha ya saa sita z�ijoro nibwo Bruce Melodie yasesekaye ku rubyiniro maze ibintu bihidura isura. Melodie dusanzwe tuziho ubuhanga mu kuririmba live, yabyinishije Abarundi mu ndirimbo ze zitandukanye afashwa na Symphony Band. Yahereye ku ndirimbo yise �Ikinya� maze Abarundi barizihirwa koko dore ko wabonaga abari aho bose bafite Ikiyeri bagisoma ari nako bakata umuziki. Melodie yamaze ku rubyiniro isaha irenga, indimbo nka Sawa sawa, Kungola, Bado n�izinid z�uyu muhanzi zafashije abitabiriye iki gitaramo kugira ibihe batazibagirwa. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Bruce Melodie aza gukora igitaramo cye cya kabiri muri uyu mujyi wa Bujumbura kiri rusange dore ko iki cyabaye cyari icya VIP.

IZINDI NKURU