The 4 Brothers begukanye irushanwa Star for Jesus2022 mu kuririmba, Annais abahiga mu kubwiriza, Gilbert aba uwa mbere mu gucuranga

Wpfreeware Views:229 September 05, 2022 IMYIDAGADURO
Mu mpera z�icyumwe dusoje nibwo hasojwe amarushanwa ngarukamwaka ya gikirisitu agamije gushaka impano mu bana bakiri bato yitwa Star For Jesus ategurwa na Numatok. Iri rushanwa ryitabirwa n�abana batarengeje imyaka 16, bagahatana mu byiciro 3 aribyo kuririmba, kubwiriza no gucuranga. Ibirori byo gusoza iri rushanwa no gutanga ibihembo kubatsinze byabaye kuwa Gatandatu ku rusengero rwa Shilloh Prayer Mountain munsi ya Camp Kigali. Itsinda ry�abana bavindimwe ryitwa The 4 Brothers nibo begukanye umwanya wa mbere mu kuririmba, aba bana basanzwe basengera mu itorero ry�Abadivantisiti b�umunsi wa Karindwi begukanye uyu mwanya nyuma yo kugaragaza impano idasanzwe bafite n�ubuhanga butangaje mu kuririmba. Ku mwanya wa kabiri iritsinda ryakurikiwe n�abitwa One Family One Vision bo muri Bethesda Holy Church, umwanya wa gatatu wegukanwa na Irakoze Naomie wo muri ADEPR. Umwe muri aba bana bagize The 4 Brothers witwa Gabiro Muhire Kevin ubacurangira piano, yegukanye umwanya wa gatatu mu bahize abandi gucuranga. Uwitwa Ishimwe Mucyo Prince aba uwa kabiri. Igiraneza Gilbert yegukana umwanya wa mbere. Mu cyiciro cyo kubwiriza umwana witwa Uwikunda Anais usengera muri kiliziya Gatolika niwe wegukanye umwanya wa mbere, Akaliza Gaella usengera muri EPR aba uwa kabiri naho Imanirakiza Jeanine usengera muri ADEPR aba uwa gatatu. Aba batsinze bose bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikapu, amakaye n�ibitabo byo gusoma birimo dictionary z�igifaransa n�icyongereza. Ibi bihembo byiyongeraga ku mafaranga ibihumbi 100 yahabwaga uwabaye uwa mbere, ibihumbo 60 kuwa kabiri ndetse n�ibihumbi 40 ku wa gatatu. Muri aya marushanwa Star for Jesus abana bose bahabwa ikaze hatitawe ku idini aturukamo apfa kuba gusa yiyumvamo ko afite impano. Rev Pastor Alain Numa watangije aya marushanwa yashimiye abana bayitabiriye bose ndetse anashimira byimazeyo abetarankunga bagize uruhare mu gushyigikira izimpano nshya. Numa yahishuye ko mu mwaka utaha iri rushanwa rizakorwa ku rwego rw�igihugu aho bateganya kuzazenguruka mu ntara zose batoranya abana bafite impano mu gukurore Imana, abazatoranywa mu ntara n�umujyi wa Kigali bazahurizwa i Kigali hatorwemo abazatsinda ku rwego rw�igihugu.

IZINDI NKURU