Umuyobozi wa RDB, uwa BK, uwa RBA, uwa BRD, Sina Gerard n�abandi bahatanye mu irushanwa nk'aba Djs

Wpfreeware Views:682 September 05, 2022 IMYIDAGADURO
Abayobozi b�ibigo bitandukanye mu Rwanda bagaragaje impano zabo mu kuvanga imiziki binyuze muri �Battle of the Djs� yabaye mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ikigo Inkomoko kimaze. Kuwa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 nibwo habaye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y�INKOMOKO byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru. Ibi birori byabereye ahazwi nka Chillax Lounge i Nyarutarama, byari bitandukanye cyane n�ibindi ushobora kuba waritabiriye birimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru. Binyuze mu cyiswe �Battle of the Djs� abayobozi b�ibigo bitandukanye bikomeye hano mu Rwanda berekanye impano yabo mu kuvanga imiziki. Abo bayobozi barimo Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi wari wiswe DJ BK; Clare Akamanzi uyobora RDB yari yiswe DJ Visit Rwanda; Umunyemari Sina Gerard yari yiswe DJ Akabanga; Kampeta Sayinzoga uyobora BRD yari yiswe DJ Kampz, Arthur Asiimwe uyobora RBA yari yiswe DJ Hafiyawe na Julienne Oyler wa Inkomoko wiswe DJ Jupac. Byari ibirori bibereye ijisho dore ko bitunguranye kwumva ukuntu aba bayobozi bumva umuziki bakamenya n�indirimbo zose ziba zigezweho zasusurutsa abari kuryoshya. Inkomoko ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika mu kuzamura ba rwiyemezamirimo by�umwihariko mu bihugu bya Afurika y�Iburasirazuba, cyibanda ku rubyiruko rukizamuka n�impunzi. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umusanzu Inkomoko yatanze mu myaka ishize ari ntagereranywa. Yagize ati �Inkomoko yakoze byinshi birimo gutanga igishoro, ubujyanama, guhuza ba rwiyemezamirimo n�abantu batandukanye, byahaye amahirwe abafite ibigo bito n�ibiciritse. Ndabifuriza isabukuru nziza y�imyaka icumi.� Yakomeje ashimira iki kigo umusanzu ukomeye cyagize mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato kandi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry�u Rwanda. Yaboneyeho umwanya wo gusaba ba rwiyemezamirimo bose bahuye na Inkomoko, kubyaza umusaruro ubumenyi yabahaye kuko bwatumye ibikorwa byabo byaguka.

IZINDI NKURU