Sauti Sol yatunguranye mu gitaramo cyaherekeje Kwita Izina cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu

Wpfreeware Views:301 September 05, 2022 IMYIDAGADURO
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cyiswe �Kwita Izina Gala night� cyaririmbyemo icyamamare Youssou N�Dour, Sauti Sol, Mike Kayihura na Ruti Joel. Iki gitaramo nicyo cyashyiraga akadomo ku birori byo Kwita Izina byaranze izimpera z�icyumweru. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022 nibwo iki gitaramo cyabere i Rusororo ku Intare Conference Arena. Abaturutse hirya no hino ku Isi baje mu muhango wo Kwita Izina nabo bari mu bitabiriye iki gitaramo. Sauti Sol iri mu matsinda ya muzika akomeye ku mugabane, baririmbye muri iki gitaramo batunguranye dore ko batari barigeze bashyirwa ku mpapuro zo ku cyamamaza. Aba basore baririmbye indirimbo yabo yitwa �Nerea�, banavuga ko banejejwe no kuba bayiririmbye imbere ya Perezida Paul Kagame. Aba basore barateganya kuzongera gukorera igitaramo mu Rwanda mu mpera z�uku kwezi kwa Nzeri. Umunya S�n�gal, Youssou N�Dour ufite amateka akomeye mu muziki wa Africa niwe wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo. Uyu mugabo w�imyaka 62 yanyuze abitabiriye iki gitaramo, yibutsa abo mu myaka yo hambere ibihe byabo mu njyana ze zitandukanye. Youssou N�Dour yahamagaye Didier Drogba ku rubyiniro amufasha kubyina, abantu bari bitabiriye barizihirwa. Mike Kayihura uzwiho ubuhanga butangaje muri muzika nawe yanyuze abitabiriye iki gitaramo hamwe na Ruti Joel ugaragaza ubudasa muri muzika gakondo akora ayivanga n�izigezweho.

IZINDI NKURU