Kompanyi y�ubwubatsi ya THM yamuritse igisubizo ku nzu zugarijwe na humidit�

Wpfreeware Views:153 September 07, 2022 IKORANABUHANGA
Muri ibi bihe hirya no hino hakunze kugaragara inzu zazonzwe n�ubukonje bwangiza inkuta bizwi nka humidit�, ibi bishobora gutuma inzu itaramba ngo imare igihe cyari gikwiriye. Umwubatsi akaba n�inzobere mu guhangana n�ikibazo cya humidit�, Eng Ndayishimiye C�lestin avuga ko mu mpamvu zituma humidite ikomeje kugaragara cyane harimo imihindagurikire y�ikirere ndetse n�ubwubatsi bakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge. Ibi nibyo byabaye intandaro yatumye kompanyi ya THM izana ku isoko ry�u Rwanda igikoresho cyitwa Xypex cyakorewe guhangana na humidit�. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022 nibwo iyi kompanyi yamurikiye abubatsi, abacuruza ibikoresho by'ubwubatsi n�abandi bafite aho bahuriye nabwo iyi Xypex. Eng Ndayishimiye C�lestin yavuze ko iyi Xypex ifite umwihariko wo kuba ifite imbaraga zo guhangana na humidit�, imaze imyaka irenga 50 ku masoko mpuzamahanga ariko nibwo bakiyizana mu Rwanda. Abahanga mu by�ubuzima bemeza ko ikibazo cy�ubukonje butuma inkuta z�inzu zibyimba ndetse zigashishuka bishobora gutera indwara z�ubuhumekero mu gihe inzobere mu birebana n�imyubakire zivuga ko ari ikibazo cyakemurwa n�ibikoresho bifite ubuziranenge.

IZINDI NKURU