Mu itangazo ryasohowe n�Ubwami bw�u Bwongereza bwavuze ko ubuzima bw�Umwamikazi Elisabeth II buri habi, abana be bose basabwe kumugeraho vuba aho arwariye ndetse hashyizweho itsinda ry�abaganga bo kumukurikiranira hafi umunota ku wundi.
Itangazo ry�ibwami ryagize riti �Nyuma y�isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b�Umwamikazi bafite impungenge z�ubuzima bwe ndetse bategetse ko akomeza gukurikiranirwa hafi n�abaganga.�
Umwamikazi Elisabeth w�imyaka 96 arwariye mu nyubako ye iri mu mujyi wa Balmoral muri Ecosse aho yari amaze iminsi.
Minisitiri w�Intebe mushya w�u Bwongereza, Liz Truss mu butumwa yanyujije kuri twitter, yavuze ko igihugu cye gihangayikishijwe n�ubuzima bw�Umwamikazi.
Yagize ati �Igihugu cyose gihangayikishijwe cyane n�amakuru aturuka mu ngoro ya Buckingham kuri iki gica munsi. Ibitekerezo byanjye n�ibyabantu hirya no hino mu Bwongereza biri kumwe na Nyiricyubahiro Umwamikazi n�umuryango we muri iki gihe.�
Igikomangoma Charles n�umugore we bahise berekeza muri Ecosse aho Umwamikazi arwariye mu gihe n�abandi bagize umuryango w�ibwami barimo Igikomangoma Harry n�Umufasha we Meghan bafashe indege iva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagana mu Bwongereza.
Queen Elisabeth II yaherukaga kugaragara kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga Minisitiri w�Intebe mushya w�u Bwongereza, Liz Truss muri iyi ngoro ye ya Balmoral.