Umwamikazi w�u Bwongereza, Elisabeth II yatanze ku myaka 96 na 70 yari amaze kungoma

Wpfreeware Views:165 September 08, 2022 AMAKURU
Ku isaha ya saa moya (19h30) ku isaha yo mu Rwanda nibwo Ingoro y�Ubwami bw�u Bwongereza yatangaje ko umwamikazi Elisabeth yitabye Imana. Mu itangazo iy�Ingoro yashyize hanze tangazo rivuga ko Umwamikazi yatanze atababaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri 2022. Iritangazo ryasohotse nyuma y�amasaha make hatangajwe ko ubuzima bw�Umwamikazi buri mu marembera ndetse abana be bagahita bajya igitaraganya mu gace ka Balmoral muri Scotland aho yari amaze iminsi ari. Kuri uyu wa Gatanu nibwo umubiri w�Umwamikazi uzagarurwa i Londre mu Bwongereza. Elisabeth II yatanze ku myaka 96 y�amavuko, akaba yari amaze imyaka 70 ayobora Ubwami bw�Abongereza. Igikomangoma Charles yahise ahinduka Umwami w�u Bwongereza nk�uko byari byaremejwe ko ariwe muragwa w�ingoma y�ibwami. Umuhango wo kwimika Charles uzaba mu gihe Umwamikazi Elizabeth azaba amaze gutabarirwa.

IZINDI NKURU