Diamond Platnumz agiye gutaramira i Kigali

Wpfreeware Views:598 September 09, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ntangiriro z�Ukuboza 2022 nibwo biteganyijwe ko Diamond Platnumz azataramira mu mujyi wa Kigali, uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda muri Kanama 2019. Nubwo abarimo gutegura iki gitaramo bataratangaza byinshi kuri cyo, amakuru agera kuri BTN avuga ko uyu muhanzi azishyurwa akabakaba miliyoni 100Frw harimo n�ibizamutangwaho byose n�ikipe ye. Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira i Kigali ku itariki ya 17 Kanama 2019, icyo gihe yatemberejwe mu nyubako ya BK Arena icyitwa Kigali Arena maze agaragaza inyota yo kuzayikoreramo igitaramo akayuzuza. Iki gitaramo Diamond agiye gukorera i Kigali kizaba ku itariki ya 3 Ukuboza 2022 ariko ntibiremezwa neza nimba kizabera muri BK Arena cyangwa ahandi. Kugeza ubu Diamond niwe uza imbere mu bahanzi bo mu karere ndetse no muri Africa ari kurya isataburenge abakomeye muri Nigeria dore ko hari n�uduhigo yamaze kubarenza. Umuziki wa Diamond Platnumz watumbagiye cyane kubera gukoresha neza imbuga nkoranyambaga zitabiriwe na benshi muri ibi bihe. Buri mwaka agaciro k�uyu muhanzi karazamuka bitewe no kuba afite abajyanama b�abahanga kandi basobanukiwe neza ubucuruzi muri muzika.

IZINDI NKURU