Ariel Wayz yamuritse EP arizwa no kuririmbira imbere y�ababyeyi be ku nshuro ya mbere

Wpfreeware Views:473 September 09, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu nibwo umuhanzikazi Ariel Wayz yamuritse EP (Extended Play) ye nshya mu gitaramo yatumiyemo abantu 100 harimo n�ababyeyi be. Ariel Wayz ubusanzwe witwa Uwayezu Arielle yamurikiye iyi EP ye ahitwa Envision mu gitaramo gitoya cyagombaga kwitabirwa n�abantu batarenga 100, abatari bafite ubutumire kwinjira byasabaga kwishyura ibihumbi 15 Frw. Iyi EP nshya Ariel yamuritse yayise Touch the Sky, iriho indirimbo 6 arizo Mpaka, You should Know, F.U, Far From You, Touch the Sky na Bad. Izi ndirimbo zose yaziririmbye muri iki gitaramo ari nako ahindura imyambaro akisanisha n�indirimbo agiye kuririmba. Ahagana ku isaha ya saa yine z�ijoro nibwo Ariel yatungutse ku rubyiniro yambaye ikabutura n�akajile ndetse afiteho n�amababa. Yahise abwira abari aho ko agiye kubatembereza ikirere maze ahera ku ndirimbo yise Touch the Sky yitiriye iyi EP. Ariel yashimiye ababyeyi be, avuga ko ari ubwa mbere ababonye imbere ye baje kumushyigikira mu gitaramo. Ageze ku ndirimbo yise �Mpaka� ari nayo yasorejeho, yavuze ko abantu bashobora kuzayitiranya n�urukundo rw�umuhungu n�umukobwa kandi yarayandikiye ababyeyi be. Ariel ubwo yasozaga iyi ndirimbo Mpaka, yegereye aho ababyeyi be bari bicaye maze ahobera mama we ahita asuka amarira. Iki gitaramo cyo kumurika iyi EP cyahuriranye n'isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa maze akata umutsima wari wateguwe abari aho bamwifuriza isabukuru nziza.

IZINDI NKURU