AS Kigali yageze i Kigali

Wpfreeware Views:53 September 12, 2022 IMIKINO
Nyuma yo kunganya umukino ubanza 0-0 mu marushanwa Nyafurika y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali FC yagarutse mu Rwanda aho igomba gutegura umukino wo kwishyura. Urugendo ruva muri Djibouti rugera i Kigali, rwasabye AS Kigali guca muri �thiopie mu mujyi wa Addis-Ababa ibona kugera mu Rwanda. Iyi kipe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali, yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere. Irahita ikomeza imyitoza itegura umukino kwishyura uzabera mu Akarere ka Huye kuri stade mpuzamahanga ya Huye. Umukino ubanza wahuje ASAS T�lecom yo muri Djibouti na AS Kigali FC, warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 17 Nzeri 2022.

IZINDI NKURU