Kiyovu Sports yasohoye itike y'umwaka

Wpfreeware Views:71 September 13, 2022 IMIKINO
Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports bwashyize itike y'umwaka mu byiciro bitandukanye uhereye ku bicara ahadatwikiriye kugeza mu myanya y'icyubahiro. Uko iminsi yicuma, ni ko iterambere rikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye birmo n'umupira w'amaguru. Aho iterambere rigeze mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, ni ukugurisha itike y'umwaka yo kwinjira ku mikino ikipe runaka yakiriye. Urucaca narwo ntabwo rwatanzwe muri iryo terambere kuko rwamaze gusohora itike y'umwaka [season ticket]. Iyi tike ikubiyemo ibyiciro bitandukanye. Kwicara ahasanzwe hagizwe ibihumbi 30 Frw, ahatwikiriye hagirwa ibihumbi 80 Frw, mu cyubahiro ni ibihumbi 300 Frw na 500 Frw. Ibi bisobanuye ko umufana wa Kiyovu Sports uzaba yaraguze imwe muri aya matike azajya ayerekana ku mikino iyi kipe yakiriye ubundi akajya mu mwanya yagenewe. Indi kipe yabanje iki gikorwa cyo gusohora itike y'umwaka, ni Rayon Sports inafite itike ya miliyoni 1 Frw. Kugurira rimwe itike y'umwaka, bituma ikipe ibonera rimwe amafaranga yo kuyifasha mu gutegura gahunda zayo z'uwo mwaka.

IZINDI NKURU