Sauti Sol batumiwe kuzasusurutsa abazitabira umukino wa RBL All Star Game 2022 muri BK Arena

Wpfreeware Views:161 September 13, 2022 IMYIDAGADURO
Ku itariki ya 24 Nzeri 2022 nibwo muri BK Arena hazabera umukino wa Rwanda Basketball League (RBL) All Star game 2022. Abazitabira uyu mukino byamaze kwemezwa ko bazataramirwa n�abasore bagiZe itsinda rya Sauti Sol. RBL All Star ni umukino uhuza amakipe abiri y�abakinnyi baba batoranyijwe nk�intyoza bagaragaye muri shampiyona yose. Ku rupapuro rwamamaza uyu mukino rwashyizwe hanze n�ishyirahamwe ry�umukino wa Basketball mu Rwandan (FERWABA), rugaragaza ko Sauti Sol aribo bazataramira abazitabira uyu mukino. Amakuru agera kuri BTN avuga ko mu minsi irimbere hazasohoka n�urutonde rw�abahanzi Nyarwanda bazafatanya na Sauti Sol gutaramira abazitabira uyu mukino. Kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari 5000 Frw ku banyeshuri, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, ibihumbi 30 Frw muri CIP ndetse n�ibihumbi 45 Frw ku bashaka kuzakurikirana ibi birori bicaye hasi ku kibuga. Sauti Sol bagiye kugaruka mu Rwanda nyuma y�iminsi mikeya bahavuye, baherukaga gutumirwa mu muhango wo kwita Izina abana b�Ingagi wabaye kuwa 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu karere ka Musanze ndetse banaririmba mu gitaramo cyaherekeje uyu muhango cyabereye i Kigali mu Intare Conference Arena ku wa 4 Nzeri 2022 cyikitabirwa na Perezida Kagame na Madamu.

IZINDI NKURU