AS Kigali yashimiye abayibaye hafi muri Djibouti

Wpfreeware Views:63 September 13, 2022 IMIKINO
Umuyobozi w'ikipe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali, Shema Ngoga Fabrice abinyujije ku rukuta rw'ikipe abereye umuyobozi, yageneye ubutumwa Abanyarwanda babakiriye neza muri icyo gihugu abashimira urukundo beretswe. Ni nyuma yo kuva muri Djibouti ikipe ya AS Kigali FC itahatsindiwe na ASAS T�lecom mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup. Iyi kipe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashimiye cyane Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Djibouti kubera urukundo bagaragarije iyi kipe. Bati �Turashimira cyane Abanyarwanda baba muri Djibouti uburyo mwatwakiriye n'uburyo mwatubaye hafi mu gihe cyose twamaze aho. Ikipe ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Huye ndetse yiteguye kwitwara neza kugira ngo tuzakomeze mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup.� AS Kigali kuva yagera i Kigali yakoreye umwitozo umwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ariko umukino wo kwishyura uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 17 Nzeri 2022. Kugira ngo isezerere ASAS T�lecom, birasaba gutsinda umukino wo kwishyura kuko kunganya mu bitego yahita isezererwa.

IZINDI NKURU