William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya

Wpfreeware Views:209 September 13, 2022 AMAKURU
Dr William Samoei Ruto yarahiriye kuyobora Kenya nka Perezida wa gatanu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022. Umuhango w�irahira rya William Ruto wabereye mu mujyi wa Nairobi kuri Stade ya Kasarani yari yakubise yuzuye abanya-Kenya ibihumbi 60. Byari ibyishimo bikomeye kubaturage b�iki gihugu ndetse biba isomo ku bindi bihugu ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro. William Ruto agiye kuyobora Kenya asimbuye Uhuru Kenyatta yabereye Visi Perezida mri manda ebyiri zingana n�imyaka 10 yari amaze ku butegetsi. Muri uyu muhango Kenyatta yashyikirije Ruto umusimbuye ibirango by�ubutegetsi aribyo inkota n�igitabo cy�amategeko. Abakuru b�ibihugu na za guverinoma bagera kuri 20 nibo bitabiriye ibirori by�irahira rya Perezida William Ruto barimo Paul Kagame w�u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Evariste Ndayishimiye w�u Burundi, Felix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n�abandi. William Ruto ku butegetsi bwe azungirizwa na Rigathi Gachagua nka Visi Perezida nawe wahise arahira. Ruto yatsinze amatora ku majwi angana na 50.4% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48.8%. Raila Odinga yatumiwe mu muhango w�irahira rya Ruto arabyanga avuga ko atari mu gihugu, mu ibaruwa yo gusubiza ubutumire uyu mugabo yavuze ko adashobora kwitabira kuko nubwo bemeye gutuza ariko ibyavuye mu matora batabyemera.

IZINDI NKURU