Dr William Samoei Ruto yarahiriye kuyobora Kenya nka Perezida wa gatanu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022.
Umuhango w�irahira rya William Ruto wabereye mu mujyi wa Nairobi kuri Stade ya Kasarani yari yakubise yuzuye abanya-Kenya ibihumbi 60.
Byari ibyishimo bikomeye kubaturage b�iki gihugu ndetse biba isomo ku bindi bihugu ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.
William Ruto agiye kuyobora Kenya asimbuye Uhuru Kenyatta yabereye Visi Perezida mri manda ebyiri zingana n�imyaka 10 yari amaze ku butegetsi.
Muri uyu muhango Kenyatta yashyikirije Ruto umusimbuye ibirango by�ubutegetsi aribyo inkota n�igitabo cy�amategeko.
Abakuru b�ibihugu na za guverinoma bagera kuri 20 nibo bitabiriye ibirori by�irahira rya Perezida William Ruto barimo Paul
Kagame w�u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Evariste Ndayishimiye w�u Burundi, Felix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n�abandi.
William Ruto ku butegetsi bwe azungirizwa na Rigathi Gachagua nka Visi Perezida nawe wahise arahira.
Ruto yatsinze amatora ku majwi angana na 50.4% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48.8%.
Raila Odinga yatumiwe mu muhango w�irahira rya Ruto arabyanga avuga ko atari mu gihugu, mu ibaruwa yo gusubiza ubutumire uyu mugabo yavuze ko adashobora kwitabira kuko nubwo bemeye gutuza ariko ibyavuye mu matora batabyemera.