Hagaragajwe imbogamizi ituma Internet itagera kuri bose muri Africa

Wpfreeware Views:175 July 08, 2022 IKORANABUHANGA
Umuryango wUbumwe bwu Burayi (EU) watangaje ko igiciro gihanitse cya Internet ari imwe mu mbogamizi zikomeye zituma internet itagera kuri bose byumwihariko ku mugabane wa Aafrica. Muri Kamena 2022 nibwo i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo kuri gahunda yo kugeza Internet ihendutse kuri bose. Yitabiriwe nabayobozi muri Komisiyo yUmuryango wUbumwe bwu Burayi, abahagarariye ibihugu byi Burayi mu Rwanda nabandi. Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo ya EU, Peter Mariën, yavuze ko binyuze mu mushinga wimyaka itandatu [2021-2027] wiswe Global Gateway, Komisiyo yUmuryango wUbumwe bwu Burayi yashoye miliyari €300 zagenewe kubaka ibikorwaremezo ku Isi birimo na Internet. Kimwe cya kabiri cyayo mafaranga yagenewe Umugabane wa Afurika aho azashorwa mu mishinga izashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage bo mu bihugu birimo nu Rwanda. Ni gahunda izibanda cyane ku guteza imbere ikoreshwa ryikoranabuhanga mu nzego, kubungabunga ibidukikije, urwego rwubwikorezi, ubuzima, uburezi nubushakashatsi nizindi. Yavuze ko ubufatanye bwu Burayi na Afurika bukomeje gutanga umusaruro mu kugeza Internet kuri bose. Ku rundi ruhande ariko, Peter Mariën yavuze ko mu bihugu biri mu nzira yamajyambere, hari ikibazo cyikiguzi cya Internet gihanitse. Ati Nkuko mu bizi mu bihugu byinshi hari ikibazo cyo kutagira internet. Kuba Internet idakoreshwa muri ibyo bihugu usanga ikibazo atari uko idahari ahubwo habura ubushobozi bwo kugira ngo umuntu ayigereho. Iki ni ikibazo gikwiye kuganirwaho, Satellite ziriho muri iki gihe zitanga amakuru menshi, zafasha kumenya amakuru ku bibera ahandi, imiterere y’ikirere, ingaruka zimihindagurikire yikirere, niyo mpamvu twiyemeje guteza imbere uburyo inzego zikeneye ayo makuru zijye ziyabona. Impuguke akaba nUmuyobozi mu mushinga Stantec uterwa inkunga na EU hagamijwe guteza imbere gahunda yo kugeza Internet kuri bose muri Afurika, Wim Degezelle, yavuze ko abaturage bose babaye bafite internet niterambere ryakwihuta.

IZINDI NKURU