Irushanwa MutzingAmabeatz rigeze aharyoshye, bagiye kuzenguruka mu ntara, uwambere azahembwa miliyoni 18

Wpfreeware Views:119 September 17, 2022 IMYIDAGADURO
Irushanwa ryiswe MutzingAmabeatz ryateguwe n�uruganda rwa Bralirwa rigeze aharyoshye, aba Dj 10 bahize abandi bagiye kuzenguruka mu Ntara bahatanira kugera mu cyiciro cyanyuma (final). Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022 nibwo herekanwe aba Dj 10 bahize abandi muri iri rushanwa, bakaba bagiye guhatana mu cyiciro cyo kuzenguruka intara hanyuma hatorwemo batanu bazagera kuri final. MutzingAmaBeatz n�irushanwa rigamije guteza imbere abakora umwuga wo gususurutsa abantu mu birori bavanga imiziki (DJ) nk�uko byatangajwe na Martine Gatabazi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa. Iri rushanwa ryatangiye mu kwezi kwa Kanama 2022 aho buri wese wiyumvamo impano y�ubu DJ yasabwaga kwohereza mix yakoze k�urubuga rw�ashyiriweho iri rushanwa. Nyuma abari bagize akanama nkemurampaka katoranyijemo 40 barushije abandi gukora mix nziza. Aba 40 bahawe umwanya wo kwiyamamaza no kwitoresha hanyuma akanama nkemurampaka gatoramo 10 bambere ari nabo berekanwe bakaba bagiye guhatana bazenguruka mu ntara zitandukanye z�igihugu. Ibirori byo kwerekana aba ba DJ 10 wabereye i Remera ahazwi nka Molato Bar, barimo abasore 9 n�umukobwa umwe. Amazina yabo ni Dj Buster, Dj Montag, Dj Foxxy , Dj Kavor yavuye rusizi , Dj Rugamba, Dj Khizzbeats, Dj Muu, Dj Ftrucker, Dj Illest na Selector Danny. Nyuma yo kuberekana hakurikiyeho gutombora uturere turi mu Ntara zitandukanye bazahataniramo, bose uko ari 10 bazahatanira mu ntara eshanu arizo Rubavu, Rusizi, Musanze, Rwamagana na Huye. Buri karere kazajya gahatanirwamo n�aba Dj babiri babiri ukurikije uko bagiye batombora. i Rubavu hazahatanira Dj Illest na Dj Ftrucker; i Rusizi hazahatanira Dj Buster na Dj Foxxy; i Musanze hazahatanira Dj Rugamba na Dj Kavor; i Rwamagana hazahatanira Dj Montag na Selector Danny naho i huye hakazahatanira Dj Muu na Dj Khizzbeat. Iki cyiciro cyo guhatana mu Ntara kizatangira mu Ntara y�Uburengerazuba mu karere ka Rubavu kuwa Gatandatu ku itariki ya 24 Nzeri 2022, azasozwa hamenyekanye 5 bazahatana kuri final. Uzaba uwambere muri MutzingAmabeatz azagirwa Brand ambassador wa Mutzing mu gihe cy�umwaka, aje ahembwa miliyoni 1.5 buri kwezi angina na miliyoni 18 ku mwaka n�ibindi bihembo bitandukanye. Uwa kabiri nawe azagirwa Brand ambassador wa Mutzing aje ahembwa miliyoni 1 ku kwezi angana na miliyobi 12 ku mwaka n�ibindi bihembo. Uzegukana umwana wa gatatu we azahabwa miliyoni 2.5.

IZINDI NKURU