Ibaruwa y�ibanga umwamikazi Elisabeth II yasize yanditse izafungurwa mu mwaka wa 2085

Wpfreeware Views:638 September 20, 2022 AMAKURU
Nyuma yuko umwamikaza w�Ubwongereza, Elisabeth II atabarijwe nibwo hatangiye kugarukwa ku ibaruwa y�ibanga yasize yanditse ategeka ko izafungurwa nyuma y�imyaka 63 uhereye ubu. Hirya ni hino mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi ntakindi kiri kuvugwa nyuma yo gutabariza umwamikazi Elisabeth II, n�iyi baruwa iteye amatsiko yasize yanditse. Amakuru avuga ko iyi baruwa Umwamikazi yayanditse mu kwezi ku Ugushyingo 1986 ayandikiye abaturage ba Sydney muri Australia ategeka ko izafungurwa mu mwaka wa 2085. Iyi baruwa ngo umwamikazi yahise ayihisha mu nyubako ya nyirakuruza, Umwamikazi Victoria. Ubwo inyubako y�uyu mwamikazi Victoria yari igiye gusanwa mu 1986, Elizabeth II yahaye iyo baruwa Umuyobozi w�Umujyi wa Sydney. Ikinyamakuru NationalWorld kivuga ko amabwiriza yatanzwe kuri iyi baruwa agira ati: �Ku munsi ukwiye uzatoranywa mu mwaka wa 2085 nyuma y�ivuka rya Yesu, uzafungure iyi baruwa ugeze ubutumwa bwanjye ku baturage ba Sydney.� Uhereye igihe Elizabeth II yandikiye iyo baruwa mu myaka 36 ishize, ibitswe mu gasanduku k�ikirahure mu gice cy�inyubako kibujijwe kugerwamo n�uwo ariwe wese. Byatangajwe ko n�abakozi ba hafi b�Umwamikazi batazi ibiri muri iyi baruwa. Iyi baruwa yahise ijya mu mateka nk�ibaruwa y�ibanga izaba ibitswe igihe kirekire, na Nyirakuru wa Elisabeth II ariwe Victoria nawe atanga yasize yanditse ibaruwa y�ibanga yafunguwe nyuma y�imyaka 40 atanze. Umwami cyangwa Umwamikazi w�Ubwongereza aba ayoboye ibihugu bigera kuri 15 bya Commonwealth birimo Autralia, Nouvelle-Z�lande, Canada, Jamaica, Bahamas n�ibindi.

IZINDI NKURU