Perezida Macro mu biganiro byo guhuza u Rwanda na RD Congo

Wpfreeware Views:83 September 22, 2022 AMAKURU
Perezida Kagame w�u Rwanda na mugenzi we F�lix Tshisekedi wa RD Congo bahurijwe ku meza y�ibiganiro na Perezida Emmanuel Macro w�u Bufaransa. Kuri uyu wa Gatatu nibwo aba bakuru b�ibihugu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inteko Rusange y�Umuryango w�Abibumbye (UN), ibiganiro bagiranye bigamije kurebera hamwe inzira zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk�uko byatangajwe na Village Urugwiro. Ibi biganiro byabaye nyuma gato yuko Perezida Tshisekedi mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya UN, yari yongeye gushinja u Rwanda kuba arirwo rutuma amahoro atagaruka mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko rushyigikira umutwe wa M23. Perezida Kagame we mu ijambo yagejeje kuri iyi nteko ya UN, yagaragaje ko igisubizo cy�ibibazo bya RDC kitari mu kwitana ba mwana. Yashimangiye ko ibibazo biri muri RDC uyu munsi bidatandukanye n�ibyo mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga ubutumwa bw�Umuryango w�Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bunini kandi buhenze kurusha ubundi. Ibi biganiro byahuje Perezida Kagame, mugenzi we wa RDC na Emmanuel Macron bibaye mu gihe hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko uyu muyobozi w�u Bufaransa yaba ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bihugu by�ibituranyi byongere kubana neza, cyane ko muri Kamena 2022 u Bufaransa bwari bwatangaje ko buhangayikishijwe n�ibibazo by�umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

IZINDI NKURU