Kwinjira mu gitaramo cya The Ben i Kigali harimo itike y�ibihumbi 500Frw

Wpfreeware Views:69 July 14, 2022 IMYIDAGADURO
Ku itariki ya 6 Kanama 2022 nibwo umuhanzi The Ben azataramira mu mujyi wa Kigali, kwinjira muri iki gitaramo byamaze kumenyekana ko harimo itike izaba igura ibihumbi 500 Frw. The Ben azataramira i Kigali ku ya 6 Kanama 2022 mu gitaramo kizabera kuri Canal Olympia. Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete itegura imikino yabakanyujijeho mu Rwanda �Re-birth Celebrations�, kikazaba nyuma yuko iyi mikino izaba isojwe. Muri iki gitaramo The Ben azafatanya n�abandi barimo Kenny Sol, Bwiza, Chris Easy na Bushali. Amakuru agera kuri BTN avuga ko kwinjira muri iki gitaramo hari amatike azaba agurishwa ibihumbi 500 by�amafaranga y�u Rwanda, uyiguze akazicara muri VVIP ku meza. Ushobora kugura iyi tike uri umwe cyangwa mukayiteranyiriza muri abantu 8, bakazahabwa champagne imwe ndetse na liquor imwe. The Ben yaherukaga gutaramira i Kigali ku itaraiki ya 1 Mutarama 2020 mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena cyinjije Abanayrwanda mu mwaka mushya wa 2020. Iyo usuye shene a Youtube ya The Ben usanga aheruka gusohora indirimbo ku itariki ya 29 Ukwakira 2019, iyo ikaba ari iyitwa �Can't get Enough� yakoranye n�umunya-Kenya Otile Brown. Mu ntangiriro za 2022 nibwo aheruka gusohora indirimbo nshya yakoranye na Diamond Platnumz ariko ntabwo iri mu ndirimbo zimwanditseho.

IZINDI NKURU