Amavubi U23 yageze muri Libya

Wpfreeware Views:61 September 23, 2022 IMIKINO
Nyuma y'urugendo rugoye rwaciye i Doha muri Qatar, Istanbul, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 yageze muri Libya mu Mujyi wa Benghazi ahazakinirwa umukino wa Mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha. Iyi kipe y'Igihugu yahagurutse mu Rwanda kuwa Kane tariki 22 Nzeri Saa tanu z'ijoro, ica i Doha muri Qatar, ikomereza i Istanbul muri Turukiya, ibona kugera muri Libya mu Mujyi wa Benghazi. Biteganyijwe ko umukino wa Mbere uhuza Libya y'abatarengeje imyaka 23 n'u Rwanda muri icyo cyiciro, ukinwa kuri uyu wa Gatanu Saa moya z'ijoro. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 27 Nzeri 2022 kuri stade mpuzamahanga ya Huye. Ikipe izasezerera indi muri izi, izahita ihura na Mali itarakinnye mu ijonjora rya Mbere. Mu gihe izaba yasezereye indi yazasezerera na Mali, izahita ikomeza mu rindi jonjora rya Gatatu rizatanga ikipe zizajya mu gikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu 2023.

IZINDI NKURU