Nakoze ibishoboka byose ngo ntwite ariko biranga, Anne Kansiime yahishuye uburyo yashaririwe no gutinda gutwita

Wpfreeware Views:79 September 26, 2022 IMYIDAGADURO
Anne Kansiime uri mu banyarwenyakazi bayoboye mu karere, yasekeje abanya-Kigali mu gitaramo yatumiwemo �Seka Live�. Uyu mugore yagarutse ku bihe byamushaririye ubwo yari yarabuze urubyaro akarinda atandukana n�umugabo we wa mbere bamaranye igihe kirekire. Iki gitaramo ngaruka kwezi kuri iki Cyumwe tariki ya 25 Nzeri 2022 cyari cyatumiwemo umugandekazi Anne Kansiime wafatanyije n�abandi banyarwenya batandukanye bazwi hano mu gihugu. Abanyarwenya nka Merci, Tycoon Ndahiro na Joseph nibo babanje gususrutsa abitabiriye iki gitaramo mu nzenya zitandukanye. Mbere yuko Kansiime aza ku rubyiniro yabanje guha umwanya abanyarwenya babiri yazanye nabo aribo Andrew Ondongo na Okello Hillary waturutse muri Ghana. Anne Kansiime yari amaze imyaka 5 atagera mu Rwanda, akigera ku rubyiniro yabanje kubaza abari aho ati �Siniyumvisha ukuntu imyaka itanu yashize ntagera mu Rwanda namwe mukabyemera koko�. Uyu mugore yakomeje gutera urwenya ariko anagaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari atarabona urubyaro. Ati 'Mu myaka itatu ishize nabuze ababyeyi ariko ibyo nasengeye byose narabibonye, ndi umwe mu mfubyi zishimye pe! Ntabwo nkiri njyenyine, erega Imana ikora ibintu ifite impamvu!' Kansiime yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yatwita ariko bikanga. Yakomeje abwira abafana be ko yavuze amasengesho menshi asaba Imana kumuha umwana. 'Ndibuka bwa mbere natangiye kwibaza niba nyababyeyi yanjye ikirimo. Umunsi umwe naje kubura imihango ntangira kujya nisetsa, abantu bambona bakayoberwa ibyabaye. Burya nari nababariwe ibyaha byanjye, ndasubizwa.' Ati 'Aba mama muri hano murabizi neza, nijoro iyo umwana arize abantu bose basinziriye, nta rusaku wumva, urikanga ukagira ngo nifilime ziteye ubwoba urimo kureba.' 'Njyewe rero nigirira ubwoba, gusa ya saha nabyukiyeho nsenga saa cyenda z�igicuku, ni yo saha umwana yabyukiragaho akarira, amasengesho nasenze yasimbuwe n�indirimbo zihoza abana. Byageze aho ntangira kwibaza niba ari igihano nahawe, nkibaza nti �ariko ubundi uyu mwana ni uwahe ra?' Uyu munyarwenya yasabye abari aho bamukurikiye kumenya gusaba neza. Ati: Nujya gusaba Imana ujye urasa ku ntego, kuba ushaka umwana ntibiba bihagije, burya hari igihe rimwe na rimwe dusaba nabi natwe tugasubizwa nabi. 'Jya uvuga uti �ndashaka umwana ufite ubuhanga mu kuyobora nka Perezida Kagame, wongereho ko ari uwo mu Rwanda kuko abitwa ba Kagame ni benshi, kandi nusaba umwana umeze nka perezida gusa, hari n�abaperezida bo muri gare cyangwa koperative, ni akazi kawe! Rasa ku ntego utazasubizwa nabi.' Nyuma y�iminota 35 ari gusetsa abitabiriye iki gitaramo, yavuye ku rubyiniro abwiye abafana ko agiye gufata telefone ye ariko niko kwari ugusezera.

IZINDI NKURU