Rihanna nyuma y�imyaka ine ataririmba mu bitaramo, agiye kongera gutaramira abakunzi be

Wpfreeware Views:185 September 27, 2022 IMYIDAGADURO
Nyuma y�imyaka ine umuhanzikazi Rihanna atagaragara ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye, ubu byamaze kwemezwa ko mu mwaka wa 2023 ariwe uzaririmba muri Super Bowl LVII mu bizwi nka Halftime show. Rihanna yaherukaga kugaragara aririmba mu gitaramo mu mwaka wa 2018 kuva ubwo yahise abihagarika. Nyuma yuko uyu muhanzikazi yibarutse umwana we na Asap Rocky, byatangajwe ko ariwe uzataramira abazitabira umukino wa nyuma wa National Football League (NFL). Iki gitaramo kizaba mu ntangiro za 2023 i Glendale, muri Leta ya Arizona ari nabwo uyu mukino uzaba. Mu mwaka wa 2019 nabwo Rihanna yari yasabwe kuririmba mu mukino nk�uyu ariko arabyanga avuga ko ahugiye mu bushabitsi. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Rihanna w�imyaka 34 yibarutse imfura ye n�Umuraperi Asap Rocky.

IZINDI NKURU