Israel Mbonyi yatangaje itariki azakoreraho igitaramo gikomeye i Kigali

Wpfreeware Views:106 July 14, 2022 IMYIDAGADURO
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yasohoye integuza y�igitaramo gikomeye agiye gukorera mu mujyi wa Kigali. Hari hashize imyaka itanu Mbonyi adakora igitaramo cye bwite, yaherukaga igitaramo cyo kumurika album mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa �Intashyo�. Kuri ubu agiye kumurika album ze ebyiri aherutse gusohora. Mu mpera z�umwaka washize 2021 yasohoye album ye ya kane yise �Icyambu�, ikaba yari yarabanjirijwe n�iyiswe �Mbwira� yagiye hanze mu 2019. Integuza (save the date) y�igitaramo cya Mbonyi igaragaza ko kizaba ku itariki ya 25 Ukuboza 2022, kikazabera muri BK Arena. Mbere yuko Israel Mbonyi akora iki gitaramo azabanza uruhererekane rw�ibindi bitaramo azakorera mu mijyi itandukanye yo muri Canada guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

IZINDI NKURU