Comedy Knights bagarukanye ibitaramo ngaruka kwezi, icyambere kiraba kuri uyu wa Gatandatu

Wpfreeware Views:118 September 29, 2022 IMYIDAGADURO
Nyuma y�igihe abanyarwenya bagize itsinda Comedy Knights bacecetse, bagarukanye ibitaramo ngaruka kwezi bise 'Half Hour Specials'. Comedy Knights ni bamwe mu bagize uruhare mu guteza imbere umwuga wo gusetsa ndetse banabikundisha abatari bake. Ubwo icyorezo cya covid-19 cyadukaga aba banyarwenya babaye nk�ababurirwa irengero gusa kuri ubu bavuga ko bagarutse kandi biteguye gukomereza aho bari bagejeje. John Muyenzi uzwi nka �Babu� yavuze ko muri ibi bitaramo ngaruka kwezi bazajya bahitamo umunyarwenya umwe w�umunsi hanyuma abandi bakazajya banyuzaho iminota mikeya bamutegurira. Ku ikubitiro aba banyarwenya igitaramo cyambere bacyise �Bitu Biko� kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022, umunyarwenya w�umunsi akazaba ari Kimenyi Herve uzamara isaha yose asusurtsa abitabiriye, abandi nka Babu, Michael Sengazi na Prince akaba aribo bazamubanziriza. Iki gitaramo kizabera ahitwa L�Espace Kacyiru munsi ya Ambasade y�America iruhande rw�isomero, guhera saa moya z�umugoroba. Kwinjira akaba ari ibihumbi 10 Frw.

IZINDI NKURU