Musanze niyo itahiwe, irushanwa M�tzig Amabeats ririguhuza aba Dj ryatangiye ibitaramo bizengura igihugu

Wpfreeware Views:166 September 29, 2022 IMYIDAGADURO
Irushanwa ryiswe Mutzing Amabeatz ryateguwe n�uruganda rwa Bralirwa rigeze aharyoshye, batangiye urugendo rw�ibitaramo bizenguruka mu turere dutandukanye tugize intara z�igihugu. Ku ikubitiro ibi bitaramo byatangiriye mu karere ka Rubavu ku itariki ya 24 Nzeri 2022, kibera ku nkombe z�ikiyaga cya Kivu ahazwi nka Tamu Tamu. Iri rushanwa riri guherekezwa n�ubukangurambaga bwiswe �Never Stop Starting�, bugamije gushyigikira abantu kwitinyuka bagafata iya mbere mu bikorwa byahindura ubuzima bwabo. Aba Dj babiri aribo Dj FTrucker na Dj Illest nibo bahanganiye i Rubavu birangira Dj FTrucker ariwe wegukanye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma naho Dj Illest arasezererwa. Nubwo hiyambazwa akanama nkemurampaka ariko abafana baba bahari nibo bagaragaza uwabacurangiye bakaryoherwa. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 iri rushanwa rirakomereza mu mujyi wa Musanze ahitwa Creative Corner. Muri aka karere naho hazahatanira aba Dj babiri aribo Dj Rugamba na Dj Kavori. Muri aba naho hazatorwamo umwe ukomeza mu cyiciro cya nyuma undi asezererwe. Ibi bitaramo bizabera mu turere dutanu turi mu ntara zitandukanye z�igihugu, bizitabirwa n�aba Dj 10, bikazasiga hasezerewe aba Dj batanu abandi batanu bakomeze mu cyiciro cyanyuma kizabera i Kigali. Nyuma ya Musanze hazakurikiraho bizakomereza i Rwamagana aho DJ Montag azaba ahanganye na Selecta Danny, i Huye DJ Muu azahangana na DJ Khizzbeats, i Rusizi DJ Foxxy azahahurira na DJ BUST�R. Uzegukana umwanya wa mbere muri aya marushanwa azahabwa amasezerano y�umwaka umwe ari Brand Ambassador wa Mutzing, akazajya ahembwa miliyoni 1.5 Frw buri kwezi anahabwe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw ndetse azanahabwa gucuranga mu bitaramo bine buri kimwe yishyurwa ibihumbi 500Frw. Uwa Kabiri azahabwa amasezerano y�umwaka umwe ari Brand Ambassador afite agaciro ka miliyoni imwe azahebwa buri kwezi n�ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2.5 Frw na miliyoni 1.2 Frw y�ibitaramo bine azitabira. Uwa gatatu azahabwa igihembo cy�amafaranga angana na miliyoni 2.500.000 Frw.

IZINDI NKURU