Ivana wahoze ari umugore wa Donald Trump yitabye Imana

Wpfreeware Views:60 July 15, 2022 AMAKURU
Ivana Trump wahoze ari umugore wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana kuri uyu wa Kane afite imyaka imyaka 73. Donald Trump yavuze ko uyu mugore bari bafitanye abana batatu yasanzwe mu rugo iwe mu mujyi wa New York yapfuye bikekwa ko yaba yanyereye akikubita hasi. Ku rukuta rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati �Yari umugore mwiza, kandi utangaje, wabayeho mu buzima bukomeye kandi butera imbaraga. Ishema n�ibyishimo bye byari abana batatu aribo Donald Jr, Ivanka, na Eric baramunezezaga cyane, natwe turamukunda cyane. Uruhukire mu mahoro Ivana�. Ishami rya polisi mu mujyi wa New York ryatangaje ko nyuma y�urupfu ry�uyu mugore nta cyagaragaje ko bwaba ari ubugizi bwa nabi. Bivugwa ko ahagana saa sita n�iminota 40 z�amanywa kuri uyu wa Kane aribwo Polisi yakiriye ubutumwa busaba ubufasha ariko ubwo yageraga mu rugo iwe, yasanze Ivana yashizemo umwuka. Abo mu muryango we batangaje ko bababajwe n�urupfu rw�uyu mugore wamenyekanye mu bucuruzi cyane ubw�imitungo itimukanwa afatanije n�umugabo we. Ivana Trump yavukiye muri Repubulika ya Czech. Yashakanye na Donald Trump mu 1977 batandukana mu 1992.

IZINDI NKURU