Perezida Yoweri Museveni yasabye imbabazi Abanyakenya nyuma y�amagambo umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje kuri Kenya akazamura uburakari bw�abaturage b�iki gihugu.
Uyu muhungu wa Perezida Museveni, ubusanzwe azwiho kuba akoresha urubuga rwa twitter mu buryo butandukanye n�abandi bayobozi kuko usanga yandikaho amagambo akunze gukurura mpaka.
Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2022 uyu muhungu wa Museveni, General Muhoozi Kainerugaba yanditse ubutumwa kuri twitter avuga ko we n�abasirikare be bafata umujyi wa Nairobi mu gihe cy�ibyumweru bibir gusa.
Ibi byarakaje Abanyakenya batari bake babifata nk�agasuzuguro ku gihugu cyabo maze nabo batangira kumusubiza bamubwira amagambo y�uburakari.
Nyuma y�amasaha make Muhoozi avuze ibi, yahise azamurwa mu ntera na se amuvana ku ipeti rya Lt General agirwa General ariko akurwa ku mwanya w�Umugaba mukuru w�Ingabo zirwanira ku butaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, Perezida Museveni yahise asohora ubutumwa burambuye, asaba imbabazi mu izina ry�umuhungu we.
Yagize ati �Ndasaba abavandimwe bacu bo muri Kenya kutubabarira ku butumwa bwoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba w�Ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n�amatora muri iki gihugu gikomeye. Ntabwo byemewe ku bakozi ba leta, baba abasivili cyangwa abasirikare, kuvuga cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by�imbere mu gihugu cy�abavandimwe.�
Mu butumwa bwe, Museveni yanasobanuye impamvu yafashe icyemezo cyo gukura uyu muhungu we ku mwanya w'Ubugaba Mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka.
Yakomeje ati �Ni ukubera ko iri kosa, ari hamwe mu hantu yakoze nabi nk�umwofisiye. Hari ahandi uyu General yatanze umusanzu ukomeye kandi ashobora no gukomerezaho. Ni uburyo bwo guca intege ikibi maze ukongerera imbaraga icyiza.
Mutubabarire cyane bavandimwe bacu bo muri Kenya.�
'Ndanasaba imbabazi Abanya-Uganda bashobora kuba barababajwe n�umwe mu bakozi babo wivanze mu bibazo
by�abavandimwe ba Kenya. Ndabizi neza ko ari umuntu ukunda cyane Afurika.�
Museveni yavuze ko uburyo umuhungu we yakoreshejemo amazina y�imiryango ya Afurika y�Iburasirazuba (EAC) ndetse n�Ubumwe bwa Afurika (AU) butari bukwiye.