Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda nyuma y�imyaka myinshi

Wpfreeware Views:491 October 11, 2022 IMIKINO
Mu mateka y�umupira w�amaguru mu Rwanda izina Jimmy Gatete ntirizasibangana, nimba ubyibuka neza ntawundi urabasha gutazirwa Imana y�ibitego. Uyu mukinnyi nyuma y�imyaka myinshi yibera Iburayi, yongeye gukandagiza ibirenge ku butaka bw�u Rwanda. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022, nibwo Jimmy Gatete yasesekaye ku kibuga cy�indege cya Kigali i Kanombe. Uyu rutahizamu rukumbi washoboye guha Abanyarwanda ibyishimo bikomeye mu mupira w�amaguru, akigera i Kigali yavuze ko yatunguwe n�uko asanze u Rwanda rumeze. Ati �Birandenze sinzi uko nabivuga ndishimye cyane, mu Rwanda harahindutse umujyi warahindutse cyane pe narinkumbuye Abanyarwanda cyane.� Jimmy Gatete agarutse mu Rwanda muri gahunda zo gutegura igikombe cy�Isi cyabahoze bakina Umupira w�Amaguru, kizabera mu Rwanda mu 2024. Gatete yaziye rimwe na Khalifou Fadila , hakaba hategerejwe n�ibindi by�amamare byakanyujijeho muri ruhago nka Patrick Mboma, Roger Milla, Lilian Thuram na Laura Georges. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 kugeza kuya 14 Ukwakira 2022 nibwo hateganyijwe gufungura ku mugaragaro igikorwa cyazanye ibi byamamare mu Rwanda cyiswe �Legends in Rwanda�, cyateguwe n�ishyirahamwe mpuzamahanga ry�abahoze bakina Umupira w�Amaguru. Muri gahunda ziteganyijwe muri uyu muhuro w�iminsi ibiri, aba banyabigwi bazahura na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa Ferwafa, hazabaho kandi ibiganiro ku ngigo zitandukanye zirimo uburezi, ubukungu, ubukerarugendo ndetse no guhura n�abana bakiri bato bakina Umupira w�Amaguru.

IZINDI NKURU