2024 izarangira mu Rwanda serivisi za Leta zose zitangirwa ku ikoranabuhanga-Minsitiri w�Intebe

Wpfreeware Views:136 October 11, 2022 IKORANABUHANGA
Minisitiri w�Intebe Dr Edouard Ngirente mu kiganiro yatangiye mu gihugu cya Estonia mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, yavuze ko mu Rwanda umwaka wa 2024 uzasiga serivisi za leta zose zisabirwa ku ikoranabuhanga. Dr Edouard Ngirente ari muri iyi nama izwi nka �Tallinn Digital Summit� ahagarariye Perezida Kagame. Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, Kugeza ubu mu Rwanda serivisi za Leta zitangwa mu buryo bw�ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru ya 90%. Ati �Dukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo tuzagere ku ntego yo gutanga serivisi zose za Leta ku ikoranabuhanga 100% muri 2024.� Minisitiri w�Intebe yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi ikomeye ari ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, bityo hakenewe imikoranire n�ibindi bihugu kuko ikoranabuhanga ritagira umupaka. Ati �Iterambere ry�ikoranabuhanga rigomba kugendana n�ingamba zikaze mu guhangana n�ibitero by�ikoranabuhanga, zimwe mu mbogamizi zishingiye ku byaha by�ikoranabuhanga ni uko bitagira imipaka ni yo mpamvu ikoranire y�ibihugu ari ingenzi, mu kugenzura no gutahura ibyaha by�ikoranabuhanga, amategeko abigenga agomba kuba agira uruhare rukomeye mu kurinda amakuru y�abantu�. Yakomeje avuga ko ayo mategeko agomba kuba atagoye kandi agendera ku muvuduko w�ikoranabuhanga anafasha mu guhanga ibishya. Yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n�ibindi bihugu mu gukuraho inzitizi zijyanye no guhererekanya amakuru, gukoresha ubwenge bw�ubukorano no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.

IZINDI NKURU