Imikino y�igikombe cy�Isi izabera mu Rwanda muri 2024 niyo izafungura stade Amahoro

Wpfreeware Views:934 October 12, 2022 IMIKINO
Mu mwaka wa 2024 nibwo mu Rwanda hazabera imikino y�igikombe cy�Isi cy�abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w�amaguru bizwi nka Veteran Clubs World Championship (VCWC). Iyi mikino niyo izafungura stade Amahoro iri kwubakwa bundi bushya. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022 i Kigali hatangijwe gahunda y�ibikorwa byo gutegura iyi mikino y�igikombe cy�Isi bikaba byiswe �Legends in Rwanda.� Abakinnyi batandukanye bakanyujijeho mu mupira w�amaguru ku Isi bari kubarizwa i Kigali muri iyi gahunda. Muri aba harimo nka Jimmy Gatete wabiciye mu Rwanda, Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira S�n�gal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n�Umufaransa Lilian Thuram. Perezida w�Ishyirahamwe ry�Umupira w�Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier mugutangiza iyi gahunda, Yavuze ko u Rwanda rwakuruwe n�uyu mushinga kuko rufite Stade Amahoro iri kuvugururwa kandi izuzura icyo gihe. Ati �Stade Amahoro izuzura muri Werurwe 2024. Izafungurwa n�umukino w�Igikombe cy�Isi cy�Abakanyujijeho.� Yakomeje avuga ko iyi mikino izaba mu gihe u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y�imyaka 30 yo kwibohora. Aba bakinnyi bakanyujijeho nibava mu Rwanda zasura indi mijyi 11, bafite intego yo kumyekanisha iyi mikino izaba ibereye muri Africa ku nshuro ya mbere (VCWC2024 ) kugirango izitabirwe cyane no kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda. Imijyi bazajyamo ni Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan muri Afurika; Brussels, Berlin, Paris na London mu Burayi; Washington DC na Ottawa muri Amerika na Singapore muri Aziya.

IZINDI NKURU