Imyumvire y�ababyeyi n�imyitwarire y�abakobwa baba muri cinema biri mu mbogamizi zituma igitsinagore kititabira cyane uyu mwuga nk�uko byagaragajwe mu iserukiramuco Urusaro

Wpfreeware Views:143 October 13, 2022 IMYIDAGADURO
Mugusoza iserukiramuco mpuzamahanga rya cinema ryiswe Urusaro International Women Film Festival ryaberaga i Kigali, hagaragajwe imbogamizi zituma abakobwa batitabira cyane umwuga wa cinema ugereranyije na basaza babo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022 nibwo mu mujyi wa Kigali hasojwe iserukiramuco Urusaro International Women Film Festival itegurwa na Cinefemme Rwanda. Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya 7, ryatangiye kuwa 4 Ukwakira 2022 rifite insanganyamatsiko igira iti �Cinema nk�igikoresho cy�iterambere�. Rigamije gutezimbere ubwisanzure bw�umwana w�umukobwa mu ruganda rwa cinema mu Rwanda, rikaba ryitabirwa n�abaturutse ku migane itandukanye y�Isi. Mbere yuko haba ibirori byo gusoza iri serukiramuco ku mugaragaro habaye ikiganiro n�itangazamakuru gisobanura ibyakozwe mu cyumweru cyose ryari rimaze. Umuhuzabikorwa w�iri serukiramuco Kaneza Florienne yashimye uburyo ryagenze anashimira ababateye inkunga harimo n�Inteko y�ururimi n�umuco. Urusaro yasojwe herekanwe filime 19 muri 21 zari zarandikishijwe, ebyiri basanze zitarujuje ibisabwa. Izi filime zose zerekanirwaga ku kigo ndangamuco cy�Abafaransa mu masaha y�umugoroba mu gihe mu masaha y�igitondo hatangwaga ibiganiro hagendewe ku nsanganyamatsiko y�uyu mwaka ndetse hanibandwa ku iterambere ry�umwana w�umukobwa muri cinema. Florienne yakomeje avuga ko mu biganiro byatanzwe hagaragajwe imbogamizi yuko imyumvire y�ababyeyi bamwe ituma badaha abana babo b�abakobwa uburenganzira bwo kujya muri cinema, ibi kandi byiyongeraho n�imyitwarire y�abakobwa basanzwe baba muri cinema. Ati �Mu mbogamizi zagaragajwe twifuza ko zazakomeza no kuvugwaho n�imyumvire y�ababyeyi bamwe bumva ko umukobwa ugiye muri cinema aba abaye indaya, ariko nanone iyi myumvire itizwa umurindi n�imyitwarire y�abakobwa basanzwe muri cinema. Ugasanga umwana w�umukobwa agaragaye muri filime imwe ariko ahise ahindura imyitwarire, imyambarire n�imigendere, atacyumva ababyeyi�� Florienne yavuze ko iterambere ry�umukobwa muri cinema ritagarukira mugukina gusa ahubwo bifuza no kubona abakobwa bakora amafilime, bazandika cyangwa bafata amashusho n�ibindi. Umuyobozi wa Cinefemme Rwanda, Murekeyisoni Jacqueline yavuze ko bazakomeza gukora ibiganiro bitandukanye hagamijwe gukuraho imbogamizi zagaragajwe n�ibindi bikorwa bizakomeza kuzamura ubwisanzure bw�umwana w�umukobwa muri cinema. Yibukije abakora cinema ko amahirwe yiyongereye kuko bamaze kubona isoko ryambere mu gihugu, abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora kugirango iterambere ribagereho byihuse. Ati �Uyu munsi ndizera ko abakora cinema mu Rwanda batagihura n�imvune nk�izo bahuraga nazo mu myaka yatambutse, ubu noneho n�isoko ryambere ryarabonetse, ahasigaye n�ahabo ngo barusheho kunoza neza ibyo bakora ubundi iterambere ryihute kuri bo.� Kamasoni Alice wari uhagarariye Inteko y�Umuco muri iri serukiramuco, yavuze ko bishimiye uburyo ryagenze kandi anizeza ko bazakomeza ubufatanye kuko abakora cinema bavamo ba ambasaderi beza b�igihugu. Abitabiriye Urusaro International Women Film Festival baturutse hanze y�Igihugu bagize n�umwanya wo gutemberezwa ibice bibumbatiye amateka y�umuco w�u Rwanda. Cinefemme Rwanda n�umuryango utegamiye kuri leta ugamije gutezimbere uruhare rw�umwana w�umukobwa mu mwuga wa cinema. Uyu muryango umaze imyaka icumi kuko watangiye gukora muri 2012, iserukiramuco Urusaro baritangije mu mwaka wa 2015 akaba ari kimwe mubyo basazwe bakora mu gutezimbere ubwisanzure bw�umukobwa cyangwa umugore muri cinema.

IZINDI NKURU