Chris Eazy yikuye mu bazaririmba mu gitaramo cya Trappish Concert2

Wpfreeware Views:106 July 15, 2022 IMYIDAGADURO
Umuhanzi Chris Eazy yikuye mu bazaririmba mu gitaramo cya Trappish Concert 2 kiba kuri uyu wa Gatandatu. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishya kuwa Gatanu nibwo Giti Business Group isanzwe ireberera inyungu z'uyu muhanzi, yatangaje ko akiri mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo. Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n'umuyobozi wa Giti Business Group, Bugingo Bonny uzwi nka Giti, ivuga ko impamvu uyu muhanzi atazitabira iki gitaramo n'uko hari ibyo batumvikanyeho neza n'abagiteguye aribo Evolve Music Group. Muri iyi baruwa kandi Giti yasabye ko kuba umuhanzi wabo atazakiririmbamo bitahungabanya umubano bari basanzwe bafitanye n'abateguye iki gitaramo. Uretse Chriss Easy iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi batandakanye biganjemo abo mu kiragano gishya hakiyongeraho na Singha wo muri Nigeria.

IZINDI NKURU