Biriwe mu nama ntibari no kurara mu gitaramo, intandaro yo kuririmbira abantu mbarwa mu gitaramo cya Youth Connekt

Wpfreeware Views:254 October 15, 2022 IMYIDAGADURO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022 nibwo ku Intare Conference Arena habereye igitaramo cyiswe �Made in Africa concert�, cyari kigamije gususurutsa urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt iri kubera i Kigali. Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi nka Patoranking uri mubagezweho ku mugabane, Jah Prayzah ukunzwe muri Zimbabwe, Bruce Melodie, Chris Eazy na Ariel Wayz nabo bagezweho cyane mu Rwanda. Mu masaha ya ku manywa urubyiruko rusaga ibihumbi 9 rwitabiriye iyi nama rwiriwe mu biganiro nk�uko byari kuri gahunda, hanyuma ku masaha y�umugoroba bakabona kujya muri iki gitaramo. Ahagana ku isaha ya saa moya z�umugoroba uru rubyiruko rwari rwamaze kugera mu Intare Arena, byagaragaraga ko rwishimye bari kubyina umuziki warurimo kuvangwa na Dj Diallo ndetse na Sonia. Nyuma y�isaha irenga aba ba Dj bombi babyinisha uru rubyiniro, ku isaha ya saa mbili zirenga nibwo itorero ry�Igihugu �Urucyerereza� ryaserutse ku rubyiniro mu mbyino za Kinyarwanda ndetse n�umurishyo w�ingoma z�i Rwanda banyura benshi. Nyuma y�iri torero nibwo hatangiye kuvuka ikibazo cyo gutinza amasaha aho abahanzi bahamagarwaga ku rubyiniro ariko hagashira iminota myinshi band ikiri gutunganya ibyuma dore ko bose bagombaga kuririmba mu buryo bwa live. Buri muhanzi yari yahawe hagati y�iminota 20 na 25 yo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo ariko wasangaga birigufata mu isaha yose, ibi byaje gutuma benshi muri uru rubyiruko rutaha rutarebye aba bahanzi. Nyuma y�Itorero ry�Igihugu Urukerereza, Chris Eazy ni we wahise abimburira abandi bahanzi ku rubyiniro. Nyuma ya Chris Eazy hakurikiyeho Ariel Wayz na we washimishije abakunzi b�umuziki bari muri Arena. Mu gihe abacuranzi b�aba bahanzi babaga bari gutunganya ibyuma Nkusi Arthur wari MC yafatanyaga n�aba Djs gushyushya abantu arinako benshi barimo gusohoka bajya mu mamodoka akatahana ku macumbi yambo. Ku isaha ya saa tatu zirenga nibwo Bruce Melodie yari aserutse ku rubyiniro, yasusurukije abari muri iki gitaramo mu ndirimbo ze yavangaga iza cyera ndetse n�inshya acurangirwa na Symphony Band. Umuhanzi Jah Prayzah niwe wahise akurikira ku rubyiniro, abarenga kimwe cya kabiri cy�abari bitabiriye iki gitaramo bari bahise basohoka muri Arena baritahira. Uyu muhanzi ukunzwe muri Zimbabwe avanga umuziki gakondo y�iwabo ndetse n�ugezweho. Ibi yabigaragaraje ubwo yigaruriraga imitima y�abari muri iki gitaramo nyamara benshi yagiye ku rubyiniro batamuzi. Nyuma ye, hagombaga gukurikiraho Patoranking wari umuhanzi mukuru, uyu musore byatwaye hafi indi minota 30 kugira ngo itsinda rimucurangira rimare gutunganya ibyuma. Nyuma y�uko abacuranzi be bamaze kwitegura, byatwaye indi minota hafi 20 Patoranking ategerejwe ku rubyiniro, cyera kabaye aba saa tanu zirengaho iminota mike nibwo yuriye ku rubyiniro. Izi saha benshi mu rubyiruko bari biriwe mu nama bari bananiwe bigaragara ndetse ab�inkwakuzi imodoka zikomeje kubageza aho bataha. Patoranking yisanze imbere y�abafana bangana na kimwe cya kane cy�abari bitabiriye iki gitaramo. Nubwo umubare w�abafana be wari wamaze kuba muto bigaragara, ntabwo uyu muhanzi yigeze acika intege. Binyuze mu ndirimbo ze ziganjemo izigikunzwe kugeza ubu yasusurukije abantu mu gihe cy�iminota hafi 45. Uyu ni na we wasoje igitaramo abari bakoraniye mu Intare Arena batangira urugendo rubageza ku macumbi yabo mu modoka zari zateguwe ngo ziborohereze.

IZINDI NKURU