Impamvu Karim Benzema yagiye guhabwa Ballon d�Or yambaye nka 2Pac

Wpfreeware Views:886 October 18, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022 nibwo andi mateka akomeye yanditswe kuri Karim Benzema yegukana Ballon d�Or ye yambere. Muri ibi birori Benzema yaserutse yambaye bisa n�ibyo umuraperi 2Pac yambaye mu 1996 bitungura benshi. Ubusanzwe Karim Benzema rutahizamu w�ikipe ya Real Madrid n�Ubufaransa, akunda umuraperi 2Pac ndetse avuga ko amufata nk�icyitegererezo. Ubwo yaserukaga mu birori byo gutanga Ballon d�Or byabereye i Paris mu Bufaransa, yari yambaye kositimu y�umukara n�ishati y�umweru ifite ikora rigufi maze ashyiraho agatambaro gatoya k�umukara kazengurutse ijosi. Uko yari yambaye bisa neza nibyo umuraperi 2Pac yaserukanye mu birori bya America Music Awards 1996, ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Benzema yahisemo kwambara gutya agamije gutanga ubutumwa busa nk�ubwo 2Pac yatanze amaze guhabwa igihembo cy�umuraperi mwiza w�umwaka. Icyo gihe 2Pac yagize ati �Mwese mu menye ko inzozi ziba impamo. Inzozi zawe ufite zizaba impamo nudacika intege�. Karim Benzema yifuje gutanga ubu butumwa nyuma yuko nawe yegukanye Ballon d�Or yaranyuze ahakomeye ariko irijoro inzozi ze zabaye impamo. Kuva mu 1956 Benzema abaye umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo akuze dore ko afite imyaka 34 y�amavuko. Ubwo yatumirwaga mu kiganiro kuri television ya TF1 yo mu Bufaransa nibwo yahishuye ko akunda umuraperi 2Pac ndetse amufata nk�icyitegererezo. Yagize ati �2Pac niwe muraperi mbona w�umuhanga kugeza ubu, akiriho na nyuma yaho yapfiriye ntawabashije gukora nk�ibyo yakoze. Mufata nk�icyitegererezo cyanje kuko namwigiyeho byinshi. 2Pac n�urugero rwiza rw�umuhanzi wakoresheje ibihangano bye agatanga ubutumwa bwahinduye imitima ya benshi nanjye ndimo. Turebye ibyo yakoze ku mwaka 25 gusa byari bikomeye. Mwigiraho ko aho waba uturuka hose cyangwa waba ukennye ntakabuza wagera kure wifuza.�

IZINDI NKURU