Miss Umunyana Shanitah yaburiye abakobwa kwitondera amarushanwa y�ubwiza kubera kubeshywa

Wpfreeware Views:501 October 19, 2022 IMYIDAGADURO
Nyuma yuko hagiye gushira umwaka Umunyana Shanitah atarahabwa ibihembo yemerewe ubwo yegukanaga ikamba rya Miss East Africa 2020-2021, yahisemo gutobora akaburira abakobwa bagenzi be kwitondera kwitabira amarushanwa y�ubwiza kuko babeshywa cyane. Mu Ukuboza 2021 nibwo Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss East Africa mu birori byabereye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Mu bihembo uyu mukobwa yagombaga guhabwa harimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ifite agaciro k� ibihumbi 44 by�amadorali ya Amerika, angana na miliyoni 44 z�amafaranga y�u Rwanda. Yagombaga kandi kujya ahabwa umushahara ungana na $1500 angana na 1.500.000Frw buri kwezi. Amakuru agera kuri BTN nuko muri ibi bihembo ntana kimwe yahawe mu gihe ubwo yambikwaga ikamba yeretswe iyo modoka ndetse anayifotorezaho ariko birangirira aho. Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yaburiye abakobwa bagenzi be ababwira aya marushanwa y�ubwiza ari ayo kubashuka ahubwo inyungu ziba ziri kubayategura. Yagize ati �Bakobwa ntimuzatume hari ubashuka ko ashaka kubateza imbere no kubaha amahirwe binyuze mu marushanwa y�ubwiza kuko baba bagambiriye, kwizamura bo ubwabo no kwigwizaho inyungu ku giti cyabo.� Amakuru avuga ko abateguye iri rushanwa bagiye bamwizeza kumuha amafaranga n�imodoka inshuro nyinshi ariko ntibubahirize amasezerano bagiranye. Rena events yo muri Tanzania na Miss Jolly bafatanyije gutegura iri rushanwa, ngo ni kenshi bagiye babwira Shanitah ko bari kubikurikirana ariko bikarangirira aho. Harabura iminsi mbarwa ngo umwaka agomba kumarana ikamba urangire atarahabwa ibihembo yemerewe. Ibi biraca amarenga yuko iri rushanwa rishobora kwongera guhagarara bitewe nuko hagiye havuka ibibazo byinshi nyuma yuko rirangiye. Ikibazo cyaherukaga kuvugwa n�icyazamuwe n�umucuruzi wagaburiye abakobwa bitabiriye iri rushanwa ubwo bari mu mwiherero, nawe yasabaga kwishyurwa.

IZINDI NKURU