Minisitiri w�Intebe w�u Bwongereza, Liz Truss yeguye

Wpfreeware Views:227 October 20, 2022 AMAKURU
Liz Truss wari uherutse gutorerwa kuba Minisitiri w�Intebe w�u Bwongereza, yeguye nyuma y�iminsi 45 yari amaze kuri uyu mwanya yagiyeho asimbuye Boris Johnson nawe wari weguye. Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Truss yatowe nka Minisitiri w�Intebe w�u Bwongereza, asimbura Boris Johnson nawe wari umaze iminsi yeguye. Truss ni we Minisitiri w�Intebe w�u Bwongereza umaze igihe gito ku buyobozi, dore ko yari amaze ibyumweru bitandatu gusa. Abadepite bo mu ishyaka ry�aba-Conservateurs Truss aturukamo bamusabye kwegura nyuma y�uko benshi mu baminisitiri bagize Guverinoma ye bari bamaze iminsi begura, kubera kutumvikana kuri gahunda z�ubukungu. Guverinoma ya Truss yabuze umwanzuro itanga ku gusubiza ubukungu ku murongo, ndetse bamwe mu bayigize batangira gusubiranamo bitana ba mwana. Guverinoma ya Truss yabuze umwanzuro itanga ku gusubiza ubukungu ku murongo, ndetse bamwe mu bayigize batangira gusubiranamo bitana ba mwana. Truss yatangaje ko mu cyumweru kimwe hazatoranywa umusimbura. Hari bamwe mu badepite bagaragaje ko Boris Johnson akwiriye kugaruka mu buyobozi kuko kumuvanaho bifatwa nk�ikosa, dore ko ari umwe mu batangije inkundura yo gukura u Bwongereza mu Muryango w�Ubumwe bw�u Burayi ariko akagenda ntaho arageza mu gushyiraho uburyo bushya bw�imibanire n�imikoranire y�igihugu cye n�uwo muryango.

IZINDI NKURU