Bosco Nshuti ageze kure imyiteguro y�igitaramo gikomeye agiye gukora mbere y�ubukwe, ashima uburyo ADEPR isigaye ishyigikira abahanzi bayibarizwamo

Wpfreeware Views:168 October 21, 2022 IMYIDAGADURO
Bosco Nshuti uri mu baramyi bagezweho ageze kure imyiteguro y�igitaramo gikomeye agiye gukora abwira abantu urukundo rudafite icyo rushingiyeho Imana yadukunze. Iki gitaramo Bosco yacyise �Unconditional Love Live Worship Concert� kizaba ku itariki ya 30 Ukwakira 2022 mu mahema ya Camp Kigali, guhera saa kumi z�umugoroba. Mu kiganiro n�itangazamakuru cyabereye kuri Hotel Saint Famille, uyu muhanzi n�abandi bari kumufasha gutegura iki gitaramo bavuze ko imyiteguro igeze kure kandi byose biri kugenda neza, bizeza abazitabira kuzanyurwa n�umuziki uyunguruye kandi wuzuye n�ubutumwa bwiza. Nshuti Bosco wamamaye cyane mu ndirimbo yise �Ibyo Ntunze� �Umutima� n�izindi, yavuze ko yateguye iki gitaramo agamije kuvuga urukundo rutagereranywa Imana yadukunze rudashingiye ku kintu na kimwe. Usibye indirimbo z�abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo, hazaba n�umwanya wo kwumva ijambo ry�Imana. Uyu muhanzi usanzwe abarizwa mu itorero rya ADEPR, yabajijwe uburyo abona imibanire y�abahanzi ku giti cyabo n�iri torero babarizwamo asubiza ko ashima uburyo basigaye bashyigikirwa bitandukanye nuko mbere byahoze. Ati �Kuri ubu umubano w�abahanzi n�itorero umeze neza basigaye badushyigikira, n�ejo navuganye na Pastor wanjye ambwira ko azaza mu gitaramo. Nubwo bitaragera ku ijana ku ijana ariko aho bigeze ni heza bitandukanye nuko byari bimeze mbere.� Kuba iki gitaramo yaragiteguye mu bihe byegeranye n�ubukwe bwe, yavuze ko ntakizabangamira ikindi kuko yifashishije itsinda ry�abahanga mu gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana aribo Fiacre Tent Makers. Nshuti Bosco usibye kuririmba ku giti cye, asanzwe abarizwa no muri chorale Siloam Choir Kumukenke ndetse na New Melody Choir ariko ntabwo zatumiwe muri iki gitaramo. Abibajijwe yasubije ko kuri iyi nshuro yifuje gatumira n�abandi aba basanzwe baririmbana bakazamufasha mu yindi mirimo y�iki gitaramo. Muri iki gitaramo Nshuti Bosco azaba afatanyije n�abandi baramyi bakunzwe cyane barimo James na Daniella, Alex Dusabe, Patient Bizimana, Josh Ishimwe na Alarm Ministries. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe, 10.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 20.000Frw mu myanya y�icyubahiro cyo hejuru. Amatike yatangiye gucuruzwa ku rubuga rwitwa www.ibitaramo.com ushobora kandi no kuyigura kuri Momo Pay ukoresheje code 213886.

IZINDI NKURU