Adil Mohammed yasubiye iwabo yariye karungu, agiye guhangana na APR FC muri FIFA

Wpfreeware Views:173 October 22, 2022 IMIKINO
Adil Erradi Mohammed umutoza w�ikipe ya APR FC yariye karungu ashinja iyi kipe kumuszugura, yavuze ko ibibazo bafitanye bizakemurwa n�ishyirahamwe ry�umupira w�amaguru ku Isi (FIFA) ndetse yanasubiye mu Bubiligi. Uyu mugabo ubusanzwe ukomoka muri Maroc, ku itariki ya 14 Ukwakira uyu mwaka nibwo yafatiwe ibihano n�ikipe ye APR FC, bamuhagarika igihe kitazwi. Ibi byarakaje bikomeye Adil Mohammed ahita anafata umwanzuro wo guhangana n�iyi kipe mu mategeko. Yatangarije Igihe ko APR FC yamusuzuguye kandi asubiye iwabo yiteguye guhangana n�ayo muri FIFA. Yagize ati �APR FC yaransuzuguye ntabwo yanyubashye, ntabwo ndi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka. Mfite amahame yanjye ngenderaho nk�umutoza, APR FC ntabwo yayubashye. Navuganye n�abanyamategeko banjye batatu, banyemeza ko ibihano APR FC yampaye bidaciye mu mategeko, nsubiye mu Bubiligi, ibindi bizakemurwa na FIFA.� Uyu mutoza aravuga ibi ku rundi ruhande APR FC yo ivuga ko itigeze imwirukana ahubwo akiri umutoza wayo. Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yagize iti �Umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yaserewe cyangwa yatandukanye n�ikipe.� Ubu haribazwa ikigiye gukurikira nimba koko Adil yaramaze gutanga ikirego muri FIFA, ese igihe kitazwi yahagaritswe aho nticyaba ari burundu? Adil Erradi Mohammed yabaye umutoza wa APR FC kuva muri Kanama 2019 asimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpoti? wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

IZINDI NKURU