Ubwongereza bwabonye Minisitiri w�Intebe mushya

Wpfreeware Views:386 October 24, 2022 AMAKURU
Rishi Sunak niwe watsindiye kuba Minisitiri w�Intebe mushya w�Ubwongereza, asimbuye Liz Truss uherutse kwegura. Rishi Sunak yatsindiye kuba Minisitiri w�Intebe w�Ubwongereza nyuma yuko abo bari bahatanye bose bakuyemo kandidatire zabo. Penny Mordaunt umukandida wari uhanganye na Rishi Sunak, yivanye mu matora nyuma yo kubura abamushyigikira bahagije. Boris Johnson nawe ari mu bahabwaga amahirwe yo kongera guhatanira uyu mwanya yahozeho ariko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru yahise akuramo kandidatire ye. Rishi Sunak niwe ubaye Minisitiri w�Intebe w�u Bwongereza ukomoka muri Aziya akaba uwo mu idini ry�Abahindu. Yavukiye muri Southampton, umujyi uherereye ku cyambu, ku babyeyi b�Abahinde bimukiyeyo mu myaka ya 1960. Mu myaka irenga 200 ishize ni we ubaye Minisitiri w�Intebe akiri muto kuko afite imyaka 42. Umuyobozi w�ishyaka ry�aba-Conservateurs, Jake Berry, yasabye abarwanashyaka baryo gushyigikira Sunak nk�umuyobozi waryo. Ati �Igihe kirageze ko abagize ishyaka bunga ubumwe bakifatanya na Rishi kugira ngo abashe kuvuguta umuti w�ibibazo igihugu gihanganye na byo.�

IZINDI NKURU