Bosco Nshuti yakoze igitaramo cy�amateka, yunamira Gisele Precious yerekana n�umukobwa bagiye kurushinga

Wpfreeware Views:125 October 31, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 nibwo umuramyi Nshuti Bosco yakoze igitaramo cy�amateka kuri we, yunamiramo umuhanzi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana ndetse anereka imbaga umukobwa bagiye kurushinga. Iki gitaramo cyari gifite intego yo kuvuga urukundo rutagereranywa Imana idukunda kandi nta kiguzi, cyabereye mu ihema rinini ryahazwi nka Camp Kigali. Bosco Nshuti usanzwe akorera umurimo w�Imana mu itorero rya ADEPR Gasave, yakoze amateka yuko ari mu bahanzi bacye babarizwa muri iri torero bakoze igitaramo cyabo bwite bagashyigikirwa ndetse kikanitabirwa ku rwego rwo hejuru. Ihema ryabereyemo iki gitaramo ryari ryuzuye ku kigero cya 90 ku ijana. Byari umunezero n�umwanya mwiza wo guhemburwa kw�imitima ya benshi ndetse bagira ibihe bidasanzwe byo kwishimira urukundo rw�Imana kuri twe. Dj Spin niwe watangije igitaramo yinjiza abantu mu mwuka wo guhimbaza Imana abavangira imiziki itandukanye. Joshua Ishimwe umaze kwubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa gakondo nawe yanyuze benshi kimwe na Alarm Ministries. Bosco Nshuti yanyuze abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye nka �Ibyo Ntunze, Umutima, Utuma nishima, Ngoswe n�ingabo, Uranyumva, Ntacyantandukanya, Nzamuzura, Ni wowe, Dushimire, Isaha y�Imana, Ni muri Yesu n�izindi nyinshi.� Amaze kuririmba indirimbo ya mbere yahise yakira ababyeyi be bari baje kumushyigikira aboneraho no kwerekana umukunzi we Tumushime Vanessa bitegura kurushinga mu Ugushyingo 2022. Ati �Ndashaka kwakira fianc� wanjye, aze abasuhuze mu izina rya Yesu. Abantu bakomeje kumbaza ngo ese uzamutwereka mu gitaramo ariko dore nguyu umukazana wanyu.� Umushumba mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Habyarimana Desir� niwe wagabuye Ijambo ry�Imana muri iki gitaramo. Yagarutse ku rukundo Imana yakunze abari mu Isi kugeza ubwo itanze umwana wayo w�ikinege kugira ngo abacungure. Alex Dusabe yahembuye imitima ya benshi mu ndirimbo ze zitandukanye, James na Daniella nabo banyuze benshi biba ibihe bidasanzwe byo gusabana n�Imana. Bosco Nshuti yagarutse ku rubyiniro ahasanga James na Daneilla ubundi asaba abari aho guhaguruka bagafata umunota umwe wo kwibuka umuhanzikazi Giselle Precious uherutse kwitaba Imana. Yagize ati �Twabuze umuhanzi wacu, yari inshuti yacu kandi yaraduhemburaga. Ndagira ngo mureke dufate umunota wo kumwibuka.� Ku isaha ya saa yine z�ijoro nibwo iki gitaramo cyasojwe.

IZINDI NKURU