Abantu 11 barimo abapolisi babiri bapfiriye mu gitaramo Fally Ipupa yakoreye muri stade ya Congo

Wpfreeware Views:133 October 31, 2022 IMYIDAGADURO
Ku wa Gatandatu tarki ya 29 Ukwakira 2022 nibwo umuhanzi Fally Ipupa yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kinshasa muri stade des Martyrs. Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru bwaje gutuma abantu 11 bahasiga ubuzima kubera umubyigano. Minisitiri w�umutekano w�imbere mugihugu yemejeko abantu 11 aribo bimaze kumenyekana ko baguye muri iki gitaramo. Ku cyumweru, Minisitiri w�umutekano w�imbere mu gihugu Daniel Aselo Okito yashinje abateguye iki gitaramo urupfu rw�aba bantu, avuga ko igitaramo cyabereye i Kinshasa �cyarenze ubushobozi ijana ku ijana�. Yakomeje agira ati �Abantu 11 bapfuye� barimo abapolisi babiri�. Daniel Aselo Okito yavuze ko ababajwe no �gutakaza ubuzima bw�abantu� avuga ko abateguye �bagomba guhanwa�. Abanyamakuru b�ikigo cy�amakuru Reuters bari muri iki gitaramo bavuga ko iyi sitade yari yuzuye kuburyo abari bayirimo barengaga ubushobozi bw�abantu ibihumbi 80 ishobora kwakira. Bivugwako igice cyarimo abantu bishyuye amafranga make cyuzuye kuburyo abantu benshi barwanye bashaka kwinjira mugice cyarimo abishyuye amafranga menshi muri VIP. Akavuyo muri iki gitaramo katangiriye hanze ubwo abantu benshi barwanaga bashaka kwinjira, Polisi yagerageje kubatatanya ikoresheje ibyuka biryana mu maso ariko biba iby�ubusa kubera ubwinshi bw�abitabiriye iki gitaramo. Iki gitaramo bivugwako cyitabiriwe n�abantu barenga ibihumbi 100 mugihe Stade des Martyrs cyabereyemo yakira abantu ibihumbi 80.

IZINDI NKURU