Umunyarwenya Mc Tricky uri mu bagezweho muri Kenya, Kanyamukwego na Zubi Comedy biteguye gusetsa abanya-Kigali mu gitaramo cy�amateka

Wpfreeware Views:71 November 06, 2022 IMYIDAGADURO
Itsinda rimaze kwubaka izina mu gusetsa ryitwa Zuba Comedy bagiye gukora igitaramo gikomeye bise Iwacu Comedy, batumiyemo Mc Tricky uri mu bagezweho muri Kenya ndetse na Kanyamukwego Team n�abandi bamazina akomeye hano mu Rwanda. Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 mu mahema ya Camp Kigali. Mu kiganiro n�itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, aba banyarwenya bose bateguje abakunzi babo ko babagorora imbavu mu nzenya zitandukanye. Seth na Sam bagize Zubi Comedy bavuze ko biteguye kwereka abakunzi babo ibirenze kubyo bakorera kuri youtube. Mc Tricky uri mu banyarwenya bagezweho muri Kenya, azwi cyane mu bitaramo byurwenya byitwa Churchill Show biyoboye mu karere. Uyu musore yavuze ko ari ibyagaciro kuba yaratumiwe mu Rwanda, ateguza abakunzi burwenya kuzaba kutazabura muri iki gitaramo. Team Kanyamukwego nawe isigaye ituye muri Kenya we yasabye abakunzi ba comedy kutazabura muri iki gitaramo. Usibye aba iki gitaramao kandi kiraba kirimo abandi banyarwenya basanzwe bafite amazina akomeye hano mu Rwanda nka Rusine, Clapton Kibonke, Fally Merci n�abandi mu gihe Miss Muyango ariwe uza kuba ayoboye iki gitaramo kizagutangira saa kumi n�imwe. Kwinjira ni 5000Frw ku banyeshuri, 10.000Frw mu myanya isanzwe, 20.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 200.000Frw ku meza y�abantu 10. Iki gitaramo kiri mu mujyo wibyo Zubi Comedy bagomba gukora bazenguruka ibihugu byo mu karere, ku ikubitiro bahereye muri Kenya aho baheruka gukorera igitaramo nk�iki, ubu hatahiwe Kigali ubutaha bazatangaza ahandi bazakurikizaho.

IZINDI NKURU