Zubi Comedy baruhuye imitwe ya benshi mu nzenya zitandukanye bateye mu gitaramo Iwacu Comedy

Wpfreeware Views:486 November 07, 2022 IMYIDAGADURO
Itsinda ry�abanyarwenya bitwa Zubi Comedy banyuze abitabiriye igitaramo gikomeye bakoreye mu mujyi wa Kigali babafasha gusoza impera z�icyumweru bamwenyura. Abahanga mu by�ubuzima bemeza ko guseka biri mu bifasha umuntu kuruhuka mu mutwe, bikamara kwiyumvamo umunabi ndetse hari n�abatebya bakavuga ko byongera iminsi yo kubaho. Byari kugorana kubona umuntu utashya atatembagajwe n�inzenya zaterwaga mu gitaramo Iwacu Comedy cyateguwe na Seth, Samu na Nicole (Nyabitanga) bagize Zubi Comedy. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rwego rushimishije cyongeye gushimangira ko uruganda rwa comedy mu Rwanda rwamaze gukura. Usibye Zubi Comedy iki gitaramo cyarimo n�abandi banyarwenya batandukanye kandi bose babahanga muri uyu mwuga ku buryo buri wese wabonaga yishimiwe. Kibonke Clapton na Miss Muyango Claudine nibo bari bayoboye iki gitaramo, Kibonke yanyuzagamo nawe agasetsa abitabiriye mbere yuko yakira umunyarwenya ugezweho ku rubyiniro. Muyango Claudine byagaragaraga ko atamenyereye ibyo kuyobora ibitaramo ariko Kibonke akamufasha kugaruka mu murongo. Umunyarwenya Rusine Patrick uri mu bihe bye byiza, nawe yataramiye abitabiriye iki gitaramo mu nzenya zitandukanye ava ku rubyiniro bakimushaka. Bamenya, Nyambo, Killerman, Alliah, Nyabitanga, Samu na Seth batembagaje abitabiriye iki gitaramo mu rwenya rwa Miss Mulenge rwakunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Team Kanyamukwego babarizwa muri Kenya nabo bigaragaje muri iki gitaramo dore ko ari nacyo cyambere kinini bagaragayemo i Kigali. Fally Merci umuyobozi wa Gen-Z comedy nawe yasekeje abari muri iki gitaramo Mc Tricky wari wavuye muri Kenya yanyuze benshi ashimangira ubunararibonye afite muri uyu mwuga. Uyu musore uri mu banyarwenya bagezweho muri Kenya, niwe wasoje iki gitaramo. Mc Tricky nubwo ntamwanya munini yamaze ku rubyiniro ariko yatembagajwe abari aho ndetse yerekwa urukundo n�abarimo Abanya-Kenya baba mu Rwanda bari baje kumushyigikira. Yateye urwenya ku myambarire y�aba Polisi bo mu Rwanda avuga ko baba bambaye neza ndetse banahumura mu gihe akazi kabo ari uguhagarara ku muhanda bayobora amamodoka, yavuze ko yabanje kwibeshya ko atari aba polisi kugeza abonye ufite imbuga muri bo. Uyu munya-Kenya yanagarutse ku bwiza bw�Abanyarwandakazi avuga ko aramutse arongoye Umunyarwandakazi atajya amusiga ngo ajye no mukazi. Dj Bissosso wasusurutsaga abantu avanga imiziki yaje gutungurana azana teremusi y�icyayi na capati, mu gihe abandi bari mu nzenya we yararimo kwinywera anasomeza capati. Mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo Bushali n�umugorewe bari bazanye n�umwana wabo, Aline Gahongayire, Man Martin, Prosper Nkomezi, Danny Usengimana na Rihungu bakinira Polisi FC n�abandi. Ku isaha ya saa tanu zuzuye z�ijoro nibwo iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali cyasojwe.

IZINDI NKURU