Uko Intore Entertainment yabeshye Abanya-Kigali ikabakuramo ama miliyoni

Wpfreeware Views:466 November 07, 2022 IMYIDAGADURO
Sosiyete isanzwe itegura ibitaramo mu Rwanda yitwa Intore Entertainment yaraye ibeshye abanyabirori b�i Kigali bishyura akayabo baje mu gitaramo birangira uwo bishyuriye kureba adakandagiye i Kigali. Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 nibwo Intore Entertainment yari yateguye igitaramo bise Intore Sundays. Byari byaramamajwe ko iki gitaramo kizacurangamo Dj Maphorisa wo muri Afurika y�Epfo uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Africa. Kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura ibihumbi 20 Frw ku muntu n�ibihumbi 300 Frw ku meza y�abantu 6. Umunsi w�igitaramo warageze abantu bitabira ku bwinshi, Rwandex ahitwa Mundi Center cyari cyabereye harakubise haruzura ariko abitabiriye nta makuru bari bafite yuko ugomba kubataramira atigeze agera i Kigali. Mu butumwa bwamamaza iki gitaramo byari biteganyijwe ko gitangira saa munani z�amanywa kigasozwa saa tanu z�ijoro, ibi siko byaje kugenda kuko ku isaha ya saa moya z�ijoro aribwo igitaramo cyatangiye. Dj Maphorisa yagombaga gufatanya na Dj Toxxyk uri mu bakunzwe cyane i Kigali ariko bombi ntibabonetse, hagombaga kandi gucuranga Dj Tyga na Dj Pyfo ari nabo bashoboye kuboneka. Dj Maphorisa yari ategerejwe i Kigali nyamara yari afite ibindi bitaramo iwabo muri Africa y�Epfo nk�uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze, ikindi kigaragaza ko uyu mugabo nta gahunda y�i Kigali yari afite nuko ntahantu na hamwe yigeze ashyira ubutumwa bugaragaza ko azacurangira mu Rwanda nk�uko bisanzwe bigenda ku bindi byamamare bizataramira ahantu runaka. Ku rundi ruhande Dj Toxxy nawe yageze aho igitaramo cyabereye ariko ntiyacuranga ku mpamvu bivugwa ko yari atarishyurwa amafaranga bavuganye. Amakuru agera kuri BTN avuga ko abateguye iki gitaramo bari babizi ko Dj Maphorisa atari buboneke, bahitamo guhamagaza itsinda ryo muri Africa y�Epfo ryitwa Soul Natives ryari risoje igitaramo ryari ryakoreye muri Kenya bitegura gusubira iwabo babasaba kunyura i Kigali. Ahagana saa moya z�ijoro nibwo DJ Tyga yari atangiye gucurangira abakunzi b�umuziki bari bakiri kwinjira ari benshi, uyu yamaze hafi isaha irenga ku rubyiniro azagukurikirwa na DJ Pyfo. Itsinda Soul Natives ryari ryitabajwe kuko Dj Maphorisa yabuze ryaje kujya ku rubyiniro risusurutsa abari bitabiriye, ahagana saa munani z�ijoro igitaramo kirasozwa. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru sosiyete ya Intore Entertainment yaruciye irarumira nkaho ntacyabaye kuko bamaze kwibikaho akayabo k�amafaranga y�abitabiriye. Twagerageje kuvugisha umuyobozi w�iyi sosiyete ngo atubwire intandaro ariko ntitwamubona ku murongo wa telefone. Ubusanzwe iyo ikosa nk�iri ribaye sosiyete yateguye igitaramo isaba imbabazi abishyuye ayabo ndetse ikanasobanura impamvu y�ibura ry�umuhanzi mukuru wari wamamajwe mu gitaramo.

IZINDI NKURU